Rubavu: Yafatanwe amafaranga y’amahimbano arenga miliyoni 13 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ukwakira 2020 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Umusore w’imyaka 23 yafatiwe mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu mu kagari ka Byahi afite amafaranga y’u Rwanda miliyoni 13 n’ibihumbi 600 y’amahimbano.

Uyu musore usanzwe ari umunyeshuri muri kaminuza, usibye kuba yafatanwe inoti zihwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 13 n’ibihumbi 600 anafatwa nk’umucurabwenge muri iki cyaha cyo kwigana amafaranga kuko yanafatanwe ibikoresho bitandukanye yifashishaga ayakora.

Yafatanwe inoti z’ijana 136 z’amadorali ya Amerika n’inoti 114 za bitanu mu mafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko uyu musore yafatanwe imishandiko 10 y’impapuro zikase neza mu ishusho y’amafaranga y’inoti za bitanu, mudasobwa ndetse n’ibindi bikoresho yifashishaga akora amafaranga y’amiganano.

CIP Karekezi yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe na bagenzi be baheruka gufatwa.

Ati "Mu minsi ishize hari abandi bari bafashwe bigana amafaranga, nabo bari bafatiwe i Rubavu, bavuze ko uyu musore ariwe wabinjije mu kazi nk’umuyobozi wabo. Icyo gihe we ntiyafashwe yakomeje kwihisha kugeza ubwo yafatwaga kuri uyu wa Gatandatu."

CIP Karekezi yakomeje avuga ko abaturage nabo bagaragaje inzu yakorerwagamo ayo mafaranga, abapolisi binjiramo basangamo uyu musore yihishemo afite biriya byose yafatanwe.

Inoti zose yakoraga zari zifite nimero imwe ariyo LG04727792 (ku madorali) na AB0939102 ku noti zo mu manyarwanda.

Tariki 29 Nzeri 2020 nibwo hari hafashwe bagenzi be babiri nabo bafatiwe i Rubavu mu Murenge wa Gisenyi bafatanwe 1100 mu madorali ya Amerika.

CIP Karekezi yakanguriye abantu kuba maso ntibahe icyuho bene bariya banyabyaha ahubwo bakihutira gutanga amakuru.

Amategeko ateganya ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

Uyu musore yafatanywe amafaranga y'amiganano arenga miliyoni 13 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .