Rukumberi hagiye kwifashishwa imashini mu gushakisha imibiri y’abishwe muri Jenoside

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 18 Nzeri 2020 saa 11:08
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bufatanyije n’izindi nzego zitandukanye bafashe umwanzuro wo gukoresha imashini mu gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 nyuma yaho hakomeje kuboneka imibiri myinshi mu mirima iri hafi y’ikiyaga cya Mugesera.

Ni imibiri yatangiye kugaragara tariki ya 27 Kanama 2020 ibonwe n’abana baragiraga ihene ubwo bacukuraga ibijumba bakabona amagufwa ari hejuru nyamara abahahinga n’abandi baturage bahafite amasambu batari baratanze amakuru.

Ubuyobozi bwahise butangira gushakisha ku munsi wa mbere haboneka imibiri itanu, ku munsi wa kabiri haboneka 42 igenda izamuka kugeza kuri ubu hakaba hamaze kuboneka imibiri 800 y’abatutsi biciwe muri aka gace kegereye urufunzo rw’ikiyaga cya Mugesera mu Mudugudu wa Rwamibabi mu Kagari ka Ntovi mu Murenge wa Rukumberi.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2020, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara CP Emmanuel Hatari n’abandi bayobozi batandukanye basuye iki gice kiri gukurwamo imibiri kugira ngo hareberwe hamwe ubufasha bukenewe mu kurushaho gushakisha imibiri y’abatutsi biciwe muri iki gice.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis yavuze ko nyuma yo gushakisha hifashishijwe imiganda y’abaturage babonye amakuru yibanze ko muri iyo mirima hashobora kuba harimo imibiri myinshi, akaba ariyo mpamvu bafashe umwanzuro wo gukoresha imashini mu rwego rwo kurushaho gushakisha neza.

Yagize ati “ Icyatumye twanga guhita tuza n’imbaraga z’imashini mbere, kwari ukugira ngo tubanze tugire amakuru y’ibanze nitunagenda tugende tuzi ngo aho turi bushyire imashini ni hehe, aho abaturage bari busigare bakora ni hehe, itsinda twashyizeho ryakoze akazi neza baduha amakuru y’ibanze, nibwo twatangiye gutekereza uburyo twava mu muganda w’amaboko tugashyiramo imashini tukava no gushakira mu gice cy’umurima tukanajya no kubutaka bukomeye.”

Yakomeje avuga ko kuri ubu babonye amakuru ko hashobora kuba hari imibiri myinshi y’abatutsi bahiciwe ari nayo mpamvu bagiye kongera imbaraga z’imashini zizabafasha, yavuze ko imashini bayibonye kuburyo mu minsi ibiri iyo mashini izaba yahageze igatangira gukoreshwa.

Abaturage benshi bimanye amakuru

Meya Nambaje yavuze ko bitoroshye kumenya amakuru yo muri iki gice kuko bamwe mu bari bahatuye batatanze amakuru nkuko bikwiriye, yatinyuye abaturage ko bagomba gutanga amakuru kuko uwayatanze atabihanirwa ahubwo abishimirwa.

Ati “ Ntabwo abantu bakwiriye rero kwiyumvamo ko nibabiceceka aribwo bazagira amahoro, iyo uryamanye n’amakuru ntabwo biguha amahoro kuruta uko wayavuga abantu bagashyingurwa.”

Kabandana Callixte uhagarariye umuryango w’abarokotse Jenoside muri Rukumberi, ni umwe mu barokokeye muri iki gice kiri gushakishirizwamo imibiri. Yavuze ko iki gice cyahoze ari Segiteri Rukumberi serire Rukongi.

Ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yatangiraga, muri iki gice hari hari bariyeri ebyiri zitangira abatutsi bashakaga kujya kwihisha mu rufunzo, ngo hari hari amasaka menshi kuburyo babicaga bakabashyira ku ruhande abandi bakabasanga mu rufunzo bakabiciramo.

Kabandana yavuze ko abari bakuriye izo bariyeri ari uwitwaga Bizima wapfuye nyuma ya Jenoside imibiri iri kuboneka ikaba iri kuboneka mu butaka bwe. Yavuze ko ubwo Inkotanyi zahageraga abatutsi bari basigaye babahungishirije kure kuburyo bitari byoroshye kugaruka ngo bamenye amakuru.

Ati “ Ntabwo twigeze tumenya ko hari imibiri y’abantu bacu kuko mu gihe habagaho gutoragura imibiri ku misozi tujya kuyishyingura hano ntabwo yahabonetse kuko hari igice giteye ubwoba na nyuma ya jenoside, hari abiciwe aha hakaba n’abiciwe ku muhanda nyuma bakajya baza kujugunya imibiri yabo hano.”

Mu murenge wa Rukumberi hari urwibutso rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 40. Abatuye muri uyu murenge bemeza ko hakiri imiryango myinshi itarabona imibiri y’ababo ngo ishyingurwe mu cyubahiro, havugwa kandi abantu benshi banze gutanga amakuru kugira ngo hamenyekane ahari imibiri akaba ariyo mpamvu hagenda haboneka aho iri nyuma.

Ahari kuboneka imibiri ni hafi y'ikiyaga cya Mugesera aho bivugwa ko hiciwe abatutsi benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .