Rulindo: Urubyiruko rwasabwe guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’inda ziterwa abangavu

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 2 Ukwakira 2020 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Rulindo rwasabwe gutanga umusanzu warwo mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’inda zigiterwa abangavu, bise umwanzi w’imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.

Ni umukoro bahawe ku wa 1 Ukwakira 2020, mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’igihugu.

Muri aka gace urubyiruko rwahateraniye rwahuje imbaraga mu gusiza ikibanza kizubakwamo amashuri azigirwamo imyuga, ku Ishuri ryisumbuye rya Rusiga.

Mu Karere ka Rulindo mu mezi 10 ashize habarurwa abana n’abangavu bagera ku 102 batewe inda bakiri munsi y’imyaka 18, ndetse hakaba hakigaragara abana basaga 200 bafite imirire mibi, ariyo mpamvu uru rubyiruko rwasabwe gushyira imbaraga mu guhangana n’ibi bibazo.

Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko bahangayikishijwe na bimwe mu bibazo bibangamiye abana, birimo kugwingira no kubyara imburagihe, ariyo mpamvu mu ntego bihaye mu byo bagiye gukora muri uku kwezi, ibi bibazo biri ku isonga.

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Rulindo, Uwonkunda Anny Benirde, avuga ko iki cyumweru bagiye gutangira ibi bibazo aribyo bazahanga ijisho.

Ati “Ibikorwa tugiye gukora muri uku kwezi bizibanda ku bukangurambaga ku bintu bitandukanye, ariko bijyana n’ibikorwa. Rero muri iki cyumweru dutangiye tuzita ku gukangurira urubyiruko guha agaciro ubuzima bwabo birinda ababashukisha ubusa bakabatera inda, ikindi tuzagera ku miryango irwaje imirire mibi tubigisha gutegura indyo yuzuye bijyanye no guhinga uturima tw’igikoni.”

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu, Murenzi Abdallah, yavuze ko muri iki cyumweru bagiye gushyira imbaraga zishoboka mu bibazo byo kwegera imiryango ifite ibibazo by’imirire mibi, abangavu batewe inda n’irimo amakimbirane.

Ati “Muri iki cyumweru tugiye gushyira imbaraga muri uyu mukoro ubuyobozi budusaba, duhangana n’ibi bibazo by’inda ziterwa abangavu, duteza imbere imirire myiza, tugere no mu miryango irimo amakimbirane tuyiganiriza, tukareba uburyo bahindura imyumvire no guteza imbere imibanire myiza.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Gasanganwa Marie Claire, asaba urubyiruko ubufatanye mu guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Mu mezi 10 gusa ubu dufite ikibazo cy’abangavu batewe inda bari munsi y’imyaka 18 bagera ku 102, tukagira abana bari mu mirire mibi nabo bagera kuri 202, ni ikibazo gikomeye tugomba kwitaho, dufatanye kwigisha ababyeyi gutegurira abana indyo yuzuye. Aba bangavu bigishwe guha agaciro ubuzima bwabo, babanze bashake ubumenyi bige ibindi bikaza nyuma, turangwe n’indangagaciro zo gukunda umurimo no kuwunoza.’’

Muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake, kugabanijemo ibice bine, aho biteganyijwe ko mu cyumweru cya mbere hazakorwa ibikorwa bijyanye no kurwanya ibyaha no kubungabunga umutekano, mu cya kabiri hakazakorwa ibijyanye no kurwanya imirire mibi, mu cya gatatu hakazakorwa ibijyanye n’isuku n’isukura, bakazasoreza ku cyumweru cyo kwita ku bidukikije no gutera ibiti.

Mu Rwanda habarizwa urubyiruko rw’abakorerabushake rubarirwa mu bihumbi 380 mu gihugu hose.

Abayobozi mu nzego zitandukanye n'abahagarariye urubyiruko bitabiriye iki gikorwa
Urubyiruko rw'abakorerabushake rwasabwe guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi n'inda ziterwa abangavu
Mu bitabiriye iki gikorwa harimo n'abashinzwe umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .