RURA yasohoye ibiciro bivuguruye by’ingendo rusange mu gihugu hose

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 05:27
Yasuwe :
0 0

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyizeho ibiciro bivuguruye by’ingendo bigomba gutangira gukurikizwa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2020 mu gihugu hose, nyuma y’aho ibindi bishya byari byashyizweho bihagaritswe nyuma yo kwinubirwa na benshi, banenga ko byongerewe cyane mu gihe amikoro ya benshi yagabanutse kubera Coronavirus.

Mu biciro bivuguruye byashyizweho umugenzi ukora ingendo zihuza intara azajya asabwa kwishyura 21 Frw bivuye kuri 25.9 Frw ku kilometero naho mu Mujyi wa Kigali yishyure 22 Frw ku kilometero avuye kuri 28.9 Frw.

Ni nyuma y’ibyemezo by’inama Minisitiri w’Intebe yagiranye n’inzego zitandukanye, ibiciro by’ingendo rusange byari byashyizweho tariki ya 14 Ukwakira 2020 bigahagarikwa “mu gihe hagisuzumwa uko ubukungu bugenda bwisuganya muri ibi bihe bya COVID-19.”

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ukwakira 2020, ni yo yanzuye ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu buzuye ku bagenda bicaye mu gihe izifite imyanya igendamo abahagaze izajya yakira kimwe cya kabiri cyabo.

Kuri uyu wa Kane, ubwo Perezida Kagame yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo kurahira kw’abasenateri, yakomoje kuri iyi ngingo ijyanye n’ingendo rusange, aho yagize ati “Maze iminsi mbona abantu batakamba ku bibazo byo gutwara abantu, ko bibahenda […] icyo ni ikibazo kubera ko umuntu akurikije amateka y’iki cyorezo duhanganye na cyo, uko tugenda tugisohokamo dutera intambwe, ntabwo ibintu byose byahera ko bisubira uko byari bimeze, ni na ko icyo usaba abantu na cyo gikwiriye kuba kiganisha muri uko gutera intambwe”.

Perezida Kagame yavuze ko ibyifuzo by’abaturage bigiye kurebwaho ariko ashimangira ko no kuba ingendo zarongeye gukorwa nyuma y’igihe abantu bari mu ngo, ibikorwa bimwe na bimwe bifuza nabyo ari intambwe nziza.

Yakomoje ku gukemura iki kibazo ashimangira ko cyoroshye kurusha ko abantu bakwicara mu rugo ntibagire aho bajya, bityo kuba abantu babasha kugenda na byo ubwabyo bikaba ari intambwe yatewe kuko “aho tuva nuko ahubwo nta wari ukwiye kuba agenda.”

Perezida Kagame yavuze ko icyorezo cya Coronavirus cyagize ingaruka ku gihugu n’ubuzima bw’abaturage, biza byiyongera ku bindi bibazo abantu bari bafite. Yavuze ko mu gihe ibibazo byiyongereye, n’imbaraga zo kubirwanya zigomba kongerwa.

Ibiciro bishya by’ingendo muri Kigali

Ibiciro by’ingendo zihuza intara


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .