RURA yijeje ’igisubizo gikwiye’ ku biciro bishya by’ingendo byafashwe nk’ibihanitse cyane

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ukwakira 2020 saa 04:53
Yasuwe :
0 0

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko rurimo gukorana n’inzego bireba mu gushaka igisubizo gikwiye ku biciro bishya by’ingendo biheruka gutangazwa, abantu bakagaragaza ko batabyishimiye kubera ko biri hejuru cyane.

Ku wa 14 Ukwakira 2020 nibwo RURA yatangaje ko ibiciro by’ingendo byagabanyijwe, mu ntara biva kuri 30.8 Frw kuri kilometero bigera kuri 25.9 Frw, mu Mujyi wa Kigali biva kuri 31.9 Frw bigera kuri 28.9 Frw.

Ubwo ibiciro byamaraga gutangazwa, byagabanutse ku rwego ruringaniye ugereranyije n’ibyari byashyiriweho ibihe bya COVID-19 kuko imodoka zatwaraga abagenzi 50%, ariko ntibyamanuka mu buryo bwari bwitezwe, nyuma y’uko imodoka zemerewe gutwara abagenzi 100%. Hari na bimwe mu bice ibiciro byiyongereye, bijya hejuru y’amafaranga yashyizweho kubera COVID-19.

Harimo nk’urugendo Kimironko-Nyabugogo aho cyari kuri 383 Frw none cyashyizwe kuri 390 Frw, ndetse na Zindiro -Kimironko cyavuye ku 157 Frw kigera kuri 159 Frw.

Ibi biciro bishya muri rusange ntibyakiriwe neza n’abantu batandukanye, aho abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ko biri hejuru cyane, bijyanye n’ibihe badahagaze neza mu bukungu kubera icyorezo cya COVID-19.

Mu bagaragaje izi mpungenge harimo umuhanzi Clarisse Karasira, wanditse kuri Twitter ko mu Rwanda ruyobowe na “Nyakubakwa @PaulKagame, Abanyarwanda ntibakwiriye izamuka ritunguranye ry’ibiciro by’ingendo, bijyanye n’ingorane abanyarwanda bahuye nazo muri uyu mwaka kubera COVID-19.”

Mu bisubizo RURA yatanze kuri ubu butumwa, yavuze ko ishyiraho ibiciro ishingiye ku ihame ryo koroherana mu bucuruzi hagati y’abaturage n’abatanga serivisi, hagamijwe ko izo serivisi zikomeza gutangwa nta nkomyi.

Yakomeje iti “Ariko twumva neza ingaruka byagize ku bagenzi & dukomeje gukorana n’abo bireba bose kugira ngo haboneke igisubizo gikwiye.”

Uretse Karasira watanze igitekerezo, abantu benshi bakomeje kugaragaza ko ibiciro byashyizweho bitari bikwiriye, ku buryo bishobotse byasubirwamo.

RURA iheruka kuvuga ko impamvu ibiciro bitagabanyutse cyane, ari uko ibyari bisanzwe mbere ya COVID-19 byashyizweho 2018 ku buryo byagombaga kuvugururwa, kugira ngo bijyane n’ibihe n’ishoramari rikenewe muri uru rwego.

Ni igikorwa cyagombaga kuba muri Werurwe - ibiciro bikongerwa - ariko hahita hajyamo COVID-19 ntibyaba bigikozwe, ingendo zongeye gufungurwa hajyaho ibiciro byagombaga gukoreshwa by’igihe gito, bijyanye n’ikibazo gihari.

Inkuru wasoma: Impamvu ibiciro by’ingendo hamwe byiyongereye aho kugabanuka nk’uko byari byitezwe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .