Rwamagana: Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwashyikirijwe udupfukamunwa two gufasha abatishoboye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 15 Nzeri 2020 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi rwo mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo rwashyikirije urubyiruko rwo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana udupfukamunwa 1500 tugenewe abaturage batishoboye mu bukangurambaga bwo kurwanya COVID-19.

Ni umuhango wabereye mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa 15 Nzeri 2020. Iki gikorwa kikaba cyatewe inkunga n’imiryango itegamiye kuri Leta ya Al Maktoum Foundation na Umbrella for Vulnerable.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kigabiro, Ndayisenga Hussein, yashimiye urubyiruko rwo mu Murenge wa Kimihurura rwabagejejeho inkunga, abizeza ko bagiye kudushyikiriza abaturage bo mu tugari tubiri dufite abaturage batishoboye benshi.

Yagize ati “Inkunga twahawe ni udupfukamunwa 1500, ni inkunga baduhaye kugira ngo tuduhe abaturage batishoboye batabasha kutwigurira, tuzadutanga mu tugari twatoranyijwe turimo abatishoboye benshi nk’Akagari ka Bwiza n’aka Sovu.”

Ndayisenga yavuze ko uretse guterwa inkunga mu gufasha abatishoboye kubona udupfukamunwa ngo bemeranyijwe imikoranire mu kongera ubukangurambanga bwo kwirinda COVID-19 mu mirenge bahagarariye bakajya banategura ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abatishoboye.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kimihurura, Mupenzi Nuru Israel, we yavuze ko bahisemo gufasha abatishoboye b’i Rwamagana mu rwego rwo kwagura imikoranire n’urundi rubyiruko rwo mu tundi turere mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga bwo kwirinda COVID-19.

Ati “Intego ya mbere ni ubufatanye mu mikorere y’inzego z’urubyiruko mu Muryango wa FPR Inkotanyi, twafashije bagenzi bacu rero kuko twifuza ko abatishoboye nabo bambara udupfukamunwa dusa neza, ubushize natwe i Kigali twakoze ubukangurambaga tuduha abatadufite ni nayo ntego yacu hirya no hino.”

Yakomeje avuga ko bazakomeza imikoranire n’urubyiruko rw’i Rwamagana ku buryo n’ubutaha bashobora kuzatanga imyenda n’ibindi bikoresho ku miryango itishoboye yo muri aka karere.

Umuyobozi wungirije wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Rwamagana, Rwakibibi Pascal, yashimiye imikoranire y’uru rubyiruko ruturuka mu Turere twa Rwamagana na Gasabo abasaba gukomeza ubukangurambaga bwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, yabasabye gukomeza gushyira hamwe bagahuza imbaraga mu bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Abayobozi b'urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu Mirenge ya Kimihurura na Kigabiro bemeranyijwe imikoranire
Udupfukamunwa 1500 nitwo twatanzwe aho tuzashyikirizwa abaturage batishoboye
Rwakibibi Pascal wari umushyitsi mukuru yashimiye ubufatanye bw'urubyiruko mu iterambere ry'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .