RwandAir imaze gusubukura ingendo mu byerekezo 19

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 8 Ukwakira 2020 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Kuva ku wa 1 Kanama ubwo ingendo z’indege zafungurwaga nyuma y’iminsi 134 zisubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus, RwandAir imaze gusubukura ibikorwa mu byerekezo 19 aho mu minsi mike hariyongeraho n’icya 20 aricyo muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Johannesburg.

Urugendo rwa mbere rusubukura ibikorwa RwandAir yarukoze ku wa 1 Kanama ubwo yavaga i Kigali yerekeje i Dubai. Rwatangiranye no kujya mu bindi byerekezo birimo Cotonou, Dar es Salaam, Kilimanjaro, Douala, Dubai, Kamembe, Libreville, Lusaka na Nairobi.

Kuva icyo gihe, uko ibihugu byagiye bifungura ikirere ndetse bigashyiraho n’amabwiriza agomba gukurikizwa kugira ngo ingendo zikorwe nta nkomyi, ni ko na RwandAir yongeraga ibyerekezo.

Tariki ya 10 Ukwakira, RwandAir izatangira kwerekeza mu Mujyi wa Johannesburg, ni urugendo rwa gatanu izaba ifunguye muri uku kwezi nyuma y’aho itangiriye kujya i Entebbe muri Uganda, i Londres mu Bwongereza, i Bruxelles mu Bubiligi, i Brazzaville muri Congo n’i Harare muri Zimbabwe.

Mu byerekezo RwandAir itarasubukuramo ingendo harimo nka Tel Aviv muri Israel kuko ho ibibuga by’indege bigifunze, mu Bushinwa mu Mujyi wa Guangzhou nubwo ho ubu imipaka ifunguye cyo kimwe n’i Dakar muri Sénégal n’i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Mbere y’uko umuntu yemererwa gufata indege, asabwa kuba afite icyemezo kigaragaza ko yipimishije Coronavirus bagasanga ari muzima, kandi abinjira mu gihugu bo barongera bagapimwa mbere yo gukomeza muri gahunda zibazanye.

Ku bantu bagiye kurira indege, batandukanira n’ababaherekeje muri parikingi yo hanze, bakabanza gusukura intoki bakoresheje umuti wabugenewe mbere yo kwinjira mu nyubako ku kibuga cy’indege, kandi hitabwa ku guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

RwandAir ikomeje gusubukura ibikorwa mu byerekezo bitandukanye nyuma y'igihe ingendo zarakomwe mu nkokora na COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .