RwandAir mu mishinga yo kugira indege yihariye itwara imizigo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Nzeri 2020 saa 10:12
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yatangaje ko bateganya kugira indege ya mbere yagenewe gutwara imizigo gusa, mu gihe isoko ry’ubwikorezi bw’imitwaro rikomeje kwaguka muri ibi bihe.

Mu kiganiro na FlightGlobal, Makolo yavuze ko indege yihariye itwara imizigo biteganywa ko izaboneka mu gihe kiri imbere.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Qatar Airways yatangaje ko iri mu biganiro na RwandaAir, hagamijwe kugura 49% by’imigabane muri iki kigo gikomeje kwaguka. Biteganywa ko muri ubwo bufatanye, ari ho hashobora guturuka indege yihariye itwara imizigo, kimwe n’izindi zitwara abagenzi igihe bizaba ngombwa.

Makolo yagize ati "Ubwikorezi bw’imizigo bukomeje kuba ingenzi kuri RwandAir, by’umwihariko kuva aho twaboneye indege nini, turimo kubona izamuka ry’inyungu ituruka mu bwikorezi bw’imizigo."

Ubwo icyorezo cya COVID-19 cyahagarikaga inendo z’indege hirya no hino ku Isi, RwandAir yifashishije indege zayo nini mu gutwara imizigo ijya ahantu hatandukanye harimo Bruxelles mu Bubiligi, Guangzhou mu Bushinwa na Londres mu Bwongereza, mbere y’uko izi nzira zongera gufungurirwa abagenzi muri rusange.

Kugeza ubu RwandAir ifite indege 12 zirimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 imwe, Boeing 737-800NG enye, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG na zo ebyiri.

Umuryango mpuzamahanga w’ibigo by’indege, IATA, uheruka gutangaza ko ubwikorezi bw’ibicuruzwa burimo kuzahuka mu buryo bwihuta, ndetse bizanakomeza mu mezi asigaye y’uyu mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .