Sena yasabye Guverinoma kugira icyo ikora ku bucucike bukabije muri gereza zo mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Ukwakira 2020 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Sena y’u Rwanda yasabye Guverinoma gufata ingamba zihutirwa zigamije gukemura ikibazo cy’ubucucike muri gereza zo mu Rwanda, bumaze iminsi bwiyongera.

Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira ubwo Inteko Rusange yagezwagaho raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ku gikorwa cyo gusesengura ikibazo cy’ubucucike muri gereza zo mu Rwanda.

Sena yinjiye muri iki kibazo biturutse kuri raporo yagejejweho na Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ku isuzuma yari yakoze kuri raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu by’umwaka wa 2018/2019, maze isanga hari ikibazo cy’ubucucike muri za gereza kandi gihora kigaruka buri mwaka. Ibi byatumye Inteko Rusange ifata umwanzuro wo gukurikirana icyo kibazo.

Nko mu mwaka wa 2014/2015 muri gereza zo mu Rwanda hari imfungwa zingana na 49 217, bingana n’ubucucike bwa 99.6 %. Mu mwaka wa 2015/2016, ubucucike bwaragabanyutse bujya kuri 96.9 %, mu 2016/2017 imfungwa n’abagororwa bariyongereye baba 57 596, bivuze ubucucike bwa 100.2 %.

Ubucucike bwarakomeje mu mwaka wa 2017/2018 bugera ku 114.6 % n’imfungwa n’abagororwa 65 917, mu gihe mu mwaka wa 2018/2019 ubucucike bwageze ku 124.8 % kuko muri gereza hari harimo imfungwa n’abagororwa 71 738.

Mu gusesengura icyo kibazo, Komisiyo ya Sena yakoresheje uburyo butandukanye burimo ubushakashatsi bushingiye ku kwegeranya inyandiko no kuzisesengura hagamijwe kumenya uko ikibazo kitabwaho na Guverinoma no gusesengura raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu by’umwaka wa 2018/2019.

Hifahishijwe kandi gusesengura raporo za Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ku isesengura rya raporo z’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu by’umwaka wa 2017/2018 n’iby’umwaka wa 2018/2019; amakuru yatanzwe na Minisiteri y’Ubutabera ku kibazo cy’ubucucike yagejejwe kuri Sena ku wa 10 Nzeri 2020 n’ibindi.

Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu yagaragaje ko kugira ngo iki kibazo gikemuke hakenewe gushyirwa mu bikorwa zimwe mu ngamba zirimo nko kwagura no kubaka inyubako za gereza mu buryo burambye; gutanga imbabazi no gufungura by’agateganyo imfungwa n’abagororwa bujuje ibisabwa n’amategeko no gushyiraho Politiki y’Igihugu yo gukumira ibyaha, kubikurikirana no kubihana.

Basanga kandi hakenewe ishyirwa mu bikorwa ryo gukurikirana ukekwaho icyaha hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, gutanga igihano cy’imirimo y’inyungu rusange, umvikana kurebana no kwemera icyaha.

Inteko rusange ya Sena yasabye kwihutisha ishyirwaho ry’Iteka rya Perezida rigena uburyo bwo gukora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange.

Kugeza ubu mu Rwanda hari Gereza 13 zifungiwemo abagororwa n’imfungwa basaga ibihumbi 71.

Sena yasabye ko hafatwa ingamba zikomeye zigamije kugabanya ubucucike muri gereza zo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .