The ’Next Popstar’, irushanwa rishya ryo gushaka umuhanzi uzegukana miliyoni 50 Frw akanakorera muri Sony

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Nzeri 2020 saa 07:06
Yasuwe :
0 0

Ikigo cyitwa ‘More Events’ kigiye gutangiza amarushanwa y’abahanzi bamaze kubaka izina n’abandi bakizamuka, aho umuhanzi uzaba uwa mbere azahembwa miliyoni 50 Frw.

Ni irushanwa ryiswe ‘The Next Popular Star’ rigiye kuba ku nshuro ya mbere, rikazajya rica kuri Kigali Channel Two [KC2], shene ya kabiri ya Televiziyo y’u Rwanda, buri cyumweru kuva saa Mbili kugeza saa Tatu z’ijoro.

Ni irushanwa rigamije gushaka impano zidasanzwe muri muzika zituye mu Rwanda, aho uzatsinda azahabwa igihembo cya miliyoni 50 Frw ndetse no gukora umuzingo w’indirimbo (album) umwe uzakorwa na SM1 Music Group, Ishami rya Sony Music Group.

Iri rushanwa riri gutegurwa ku bufatanye na Second Nature Films, Network Showbizz iri mu zatumiye abahanzi nka Jason Derulo na Sean Kingston mu Rwanda ndetse na SM1 Music Group ya Sony Music Group.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo ‘More Events’, Dushime Christian, yabwiye IGIHE ko ubundi bateganyaga ko iri rushanwa rizahuriza hamwe abanyempano bo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ariko uyu mugambi ukaza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus.

Yagize ati “Twateganyaga ko iri rushanwa rizaba ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba ariko biranga kubera Coronavirus. Icyari kigambiriwe ni ugushaka abanyempano; umuhanzi wafashwa noneho umuziki we ukagurishwa ku ruhando mpuzamahanga kuko biriya bigo turi gufatanya ni cyo bigambiriye. Twe turabihagarariye mu Rwanda.”

Yongeyeho ko umuntu uzajya ahabwa amasezerano n’ibi bigo ashobora no kuzajya abona andi mahirwe atandukanye.

Yakomeje ati “Ushobora gusinya amasezerano utsinze bakazaguha n’andi menshi. Bashaka umuntu bizeye ko afite ubwo bushobozi. Basanze ari ngombwa ngo buri wese aza mu irushanwa kugira ngo bamenye ko bafashe umuntu wa nyawe.”

Mu Rwanda hasanzwe hamenyerewe amarushanwa nk’aya meza agamije gufasha abahanzi, gusa amenshi akazimira nyuma y’igihe gito, intego zayo zitagezweho.

Dushime avuga ko ikintu cyatuma abantu bizera ko iri rushanwa ryo rizaramba, ari uko ibi bigo byagize uruhare mu itegurwa ryaryo, bisanzwe bifasha ibyamamare mu nzego zitandukanye. Avuga ko nibura bari guteganya gukora iri rushanwa inshuro 10, nyuma bakazongera bakavugurura amasezerano.

Abahanzi bose bemerewe kwiyandikisha, yaba abakizamuka, abagezweho ndetse n’ababimazemo igihe.

Nyuma yo kwiyandikisha, itsinda ry’impuguke muri muzika mpuzamahanga riri gufatanya n’abari gutegura iri rushanwa, rizahitamo abahanzi 60 ba mbere bafite ibisabwa maze bakomeze mu kindi cyiciro.

Kuva kuri iki cyiciro, abafana bonyine nibo bazajya bahitamo umuhanzi ukomeza ku rundi rwego babinyujije mu gutora kuri SMS ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri buri cyiciro, abahanzi 10 bazajya baba bafite amajwi menshi bazajya bahabwa umwanya wo kwigaragaza imbere y’impuguke enye ku muzika mpuzamahanga n’umuziki Nyarwanda, bagirwe inama z’ibyo bashobora gukosora mu miririmbire yabo kugira ngo babashe gutsinda irushanwa.

Irushanwa rizagira ibyiciro bine, harimo n’icyo gutora uzaba wahize abandi.

Kwiyandikisha bizatangira taliki 30 Nzeri 2020 kugeza ku wa 18 ukwakira 2020, aho abiyandikisha bazajya bifashisha ubutumwa bugufi bohereze kuri 1510, babanje kwandikamo amazina yabo, imyaka bafite n’Akarere babarizwamo.

Kwiyandikisha kandi bishobora gukorerwa kuri [email protected] cyangwa kuri 0730086382.

Buri wese ushaka guhatana, azajya afata amashusho y’amasegonda ari hagati ya 45’ kugera kuri 60’ aririmba cyangwa arapa, ubundi abyohereze kuri [email protected]

‘More Events’ yateguye iri rushanwa ifasha mu guhuza abahanzi Nyarwanda bashaka gukorana indirimbo n’abo hanze y’u Rwanda, gutumira abanyepolitiki batanga ibiganiro, gutumira abahanzi mu bitaramo n’ibindi bitandukanye.

Uzatsinda irushanwa 'The Next Pop Star' azahabwa miliyoni 50 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .