Aba bagabo bombi bashyizwe muri iyi myanya mu mpinduka zatangajwe kuri uyu wa 11 Ugushyingo mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame.
Rwanda Finance Ltd ni kimwe mu bigo byahawe abayobozi mu nzego zitandukanye, ni cyo kiyobora Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi n’Imari cya Kigali, KIFC (Kigali International Financial Center). Iki kigo mpuzamahanga gifasha ibigo bitanga serivisi z’imari ku rwego mpuzamahanga n’akarere kugenzura ibikorwa byabyo.
Inama y’Ubutegetsi yacyo yashyizweho iyobowe na Tidjane Thiam. Ni umugabo w’imyaka 58 ufite inararibonye mu bijyanye n’imicungire y’ibigo by’imari.
Yigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Banki ikomeye mu Busuwisi izwi nka Credit Suisse, yayoboye hagati ya Werurwe 2015 na Gashyantare 2020. Yabaye kandi Umuyobozi ushinzwe iby’imari mu kigo cy’Abongereza gitanga serivisi z’ubwishingizi cya Prudential hagati ya 2007 na 2009, nyuma akibera Umuyobozi Mukuru kugera mu 2013.
Diko Jacob Mukete umwungirije muri iyi nama y’ubutegetsi we yakoze muri Banki Nyafurika itsura Amajyambere, aho yari ashinzwe ibijyanye n’imiyoborere, ubukungu n’amavugurura mu by’imari.
Undi ubarizwa muri iyi nama y’ubutegetsi ni Liban Soleman, Umunya-Gabon wahoze ari Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba. Ni umwe mu bantu icyenda baherutse gushyirwa mu Nama y’Ubutegetsi ya RDB.
Uyu mugabo afite inararibonye mu mirimo ijyanye no gucunga imari, nka rwiyemezamirimo n’ubujyanama muri leta mu gihe cy’imyaka 13.
Yabaye umuyobozi w’Ibiro bya Perezida muri Gabon, aba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ishoramari cya Gabon aba n’ushinzwe ubucuruzi mu gihe yakoreraga igihugu cye muri Israel.
Liban afite impamyabumenyi ihanitse mu icungamutungo no kwamamaza ibikorwa by’ubucuruzi yakuye muri Kaminuza ya George Mason n’impamyabumenyi yakuye muri HEC i Paris mu by’ubucuruzi.
Harimo kandi Louise Kanyonga wakoze igihe kinini muri RDB akuriye ubwanditsi bukuru ndetse yanabaye Umuyobozi ushinzwe kwandika umutungo mu by’ubwenge.
Hari kandi Alice Ntamitondero ubarizwa mu Nama z’Ubutegetsi z’ibigo bitandukanye birimo na Access Bank; Umulinga Karangwa wakoze muri Bank Degroof yo mu Bufaransa, mu kigo cya J.P. Morgan Securities plc gikora ibijyanye n’ishoramari mu Bwongereza ndetse mu 2011 yashinze ikigo gitanga ubujyanama mu by’ishoramari cya Africa Nziza Investment Advisory.
Iyi nama y’Ubutegetsi y’iki kigo irimo kandi Kavaruganda Julien, umunyamategeko w’umwuga mu Rwanda aho akaba Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.
Mu bandi bahawe imyanya itandukanye harimo nka Lt Joseph Abakunda. Abarizwa mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe urwanira mu kirere. Yize mu ishuri rya Gisirikare ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ritoza Ingabo zirwanira mu kirere rya U.S. Air Force Academy riri i Colorado Springs. Yagizwe Umuyobozi ushinzwe ingamba mu Kigo gishinzwe iby’ikirere mu Rwanda.
Dr Anita Asiimwe we yahawe kuyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana. Yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato ndetse yigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima.
Ambasaderi Masozera Robert wayoboraga Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda we yagizwe Umuyobozi w’Inteko y’Umuco.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!