U Bubiligi bwahaye u Rwanda imbangukiragutabara 40 zifite agaciro ka miliyari 2 Frw

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 24 Nzeri 2020 saa 03:30
Yasuwe :
0 0

Ubwami bw’u Bubiligi bwahaye u Rwanda imbangukiragutabara 40 zizashyikirizwa ibitaro byo hirya no hino hagamijwe guteza imbere serivisi z’ubuvuzi mu gihugu.

Umuhango wo guhererekanya izi mbangukiragutabara hagati y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bubiligi, wabereye ku cyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC.

Witabiriwe na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Amb. Benoît Ryelandt; Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Bubiligi cyita ku Iterambere mu Rwanda, Enabel, Dirk Deprez n’abayobozi b’ibitaro byazihawe.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yashimiye u Bubiligi ku ruhare bwagize mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda. Yakanguriye abahawe imbangukiragutabara kuzitaho, abibutsa ko ari umutungo wa rubanda.

Ati “Turashimira Ubwami bw’u Bubiligi ku bw’izi mbangukiragutabara duhawe. Zigiye guteza imbere urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda, kandi zidufashe gukumira impfu zaterwa n’uko umurwayi atagejejwe kwa muganga mu gihe byihutirwa. Ndasaba abayobozi b’ibitaro bihawe izi mbangukiragutabara kuzifata neza bakazirinda kwangirika.”

Amb. Benoît Ryelandt n’uhagarariye Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez, bashimiye umuhate u Rwanda rufite mu guteza imbere ubuvuzi, banagaragaza ko bishimiye imikoranire myiza iri hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi.

Abayobozi b’ibitaro byahawe imbangukiragutabara, bagaragaje ko hari icyuho kinini zigiye kuziba mu mitangire ya serivisi baha abaturage, kandi ko bazazitaho kugira ngo zizatange umusaruro zitezweho.

Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu bitaro bya Gakoma byo mu karere ka Gisagara, Kampire Marie Mercié, yabwiye IGIHE ati “Urabona mu byaro akenshi haba ari ahantu h’imisozi n’imihanda itameze neza. Iyo imodoka imwe itameze neza rero bishobora gutuma umurwayi atabonera ubufasha ku gihe. Kuba tubonye imodoka nk’iyi nshya urumva ko ari umusanzu ukomeye cyane.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruli mu Karere ka Gakenke, Kaneza Déogratias, we yagize ati “Izi mbangukiragutaba duhawe zizadufasha gutanga serivisi zihuse ku baturage, kuko hari igihe umurwayi atahabwaga serivisi ku gihe.”

Imbangukiragutabara 40 zatanzwe zifite agaciro ka miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Zisanga izindi eshatu zaherukaga gutangwa n’u Bubiligi binyuze muri Enabel.

Izi mbangukiragutabara zizafasha mu kugabanya ibibazo by'impfu zaterwaga no kuba umurwayi atagejejwe ku ivuriro ku gihe
Zose zifite ibikoresho bifasha mu kwita ku barwayi
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yasabye abayobozi b'ibitaro bahawe izi mbangukiragutabara kuzifata neza
Abahawe izi mbangukiragutabara basabwe kuzifata neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .