U Buyapani bwahaye u Rwanda ibikoresho by’ubuvuzi bya miliyoni $2.8 mu kurwanya Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Nyakanga 2020 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

U Buyapani bwahaye u Rwanda inkunga y’ibikoresho by’ubuvuzi bya miliyoni $2.8 ni ukuvuga miliyari zirenga 2.5Frw mu gushyigikira urwego rw’ubuzima mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Kane tariki 30 Nyakanga 2020, hagati ya Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai na Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana.

U Buyapani buzatanga ibikoresho by’ubuvuzi bizafasha rwego rw’ubuzima gukomeza guhangana n’icyorezo cya Coronavirus. Ibyo bikoresho birimo; imashini ifasha kumenya umunota ku wundi uko umurwayi amerewe, imashini ipima uko umutima ukora (electrocardiogram), imbangukiragutabara n’ibindi.

Biteganyijwe ko ibi bikoresho bizagezwa ku bitaro no muri za laboratwari zo muri Kigali no mu ntara enye zose z’u Rwanda.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko ibi bikoresho by’ubuvuzi bizatanga umusanzu mu kongerera ubushobozi inzego z’ubuzima bwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus. Bizongera kandi ibisubizo guverinoma ikomeje gushakisha mu kurwanya Coronavirus kandi binatume habungabungwa ubuzima.

Ambasaderi Imai yavuze ko Isi yose yisanze mu bibazo by’imibereho myiza y’abaturage bitewe na Coronavirus yashegeshe ubukungu n’imibereho myiza.

Ati “Ku bw’ibyo, turashimira umuhate w’abakozi b’urwego rw’ubuzima mu Rwanda ndetse n’uburyo guverinoma yafashe ingamba mu kurwanya Coronavirus, twiteguye gufatanya mu gutsinda iki cyorezo”.

U Rwanda n’u Buyapani bifitanye umubano mwiza wibanda ku gukemura ibibazo bizitira imibereho myiza y’abaturage.

Hari kandi ubufatanye mu ishoramari, aho ishoramari ry’Abayapani mu Rwanda ryibanda cyane mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, kwakira abantu, ubuhinzi bw’imbuto n’imboga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikoranabuhanga n’ibijyanye na serivisi.

Ambasaderi Imai na Minisitiri Ndagijimana nyuma yo gusinya amasezerano kuri uyu wa Kane
Ambasaderi Imai na Minisitiri Ndagijimana basinya amasezerano y'inkunga by'ibikoresho by'ubuvuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .