U Buyapani bwatanze imbuto z’imboga zizafasha abahinzi guhangana n’ingaruka za Coronavirus

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 6 Ukwakira 2020 saa 05:31
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Buyapani, ibinyujije mu Kigega cyayo gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (JICA), yemereye u Rwanda imfashanyo ya 950 000$ (arenga miliyoni 907 Frw), azakoreshwa mu gutanga imbuto z’imboga ku bahinzi, ibyo bikazabafasha guhangana n’ingaruka icyorezo cya Coronavirus cyagize ku buhinzi bwabo.

Iyi mfashanyo itanzwe muri gahunda ya JICA yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu, yitezweho gushoboza abahinzi gukomeza ubuhinzi bw’imboga, dore ko ari ikiribwa cy’ingirakamaro kandi gikenerwa na benshi, yaba abo mu mujyi n’abo mu byaro.

Imbogo zizibandwaho ni imiteja, ibitunguru, inyanya, karoti, amashu, puwavuro n’izindi, zikazahabwa abahinzi bo mu turere 18 tw’igihugu kugira ngo bashobore gukomeza ubuhinzi bw’izo mboga.

Muri rusange, ubu buhinzi bwose buzakorerwa kuri hegitari 4 200, JICA ikazatanga imbuto zizahingwa kuri kimwe cya kabiri cy’ubwo buso, abahinzi na bo bishakire imbuto zisigaye kugira ngo iki gikorwa barusheho kukigira icyabo, bityo banarusheho kukitaho.

Muri buri karere, abahinzi bazahugurwa ku buryo bwiza bazakoramo ubuhinzi bwabo, hifashishijwe amasomo n’ubumenyi byatanzwe muri gahunda ya SMAP.

JICA imaze imyaka 10 iteza imbere ubuhinzi bugamije isoko mu Rwanda, ibyanazamuye inyungu y’abahinzi bato mu gihugu. Ibikorwa rero byo gutanga imbuto ku bahinzi bizabafasha gukomeza umurimo wabo muri ibi bihe bitoroshye bya Coronavirus, bikazanatuma ibiciro by’ibiribwa ku masoko yo mu byaro no mu mijyi bitazamuka mu buryo bukabije kuko umusaruro utazagabanuka.

Muri iki gikorwa, JICA izatanga imbuto zujuje ubuziranenge kandi zitanga umusaruro utubutse, ari na ho Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) izahera yigisha abahinzi akamaro k’imbuto zitanga umusaruro utubutse, karimo kongera ubwiza n’ubwinshi bw’umusaruro ujyanwa ku isoko, bityo n’urwunguko rukazamuka.

Ku ruhande rw'u Rwanda, amasezerano y'iyi nkunga yasinywe na Musabyimana Jean Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi
Maruo Shin, Uhagarariye JICA mu Rwanda ni we wasinye ku ruhande rw'u Buyapani
Musabyimana Jean Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, yashimiye u Buyapani kuri iyi nkunga bwahaye u Rwanda
Aya masezerano afite agaciro karenga miliyoni 907 Frw
Abahinzi bo mu turere 18 bazungukira muri aya masezerano
Ni amasezerano agamije gufasha abahinzi b'imboga bagizweho ingaruka na Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .