U Bwongereza bwijeje ko ihuzwa rya DFID na FCO ritazarogoya gahunda z’iterambere bwafashagamo u Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 12 Ukwakira 2020 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas, yamaze impungenge abumvaga ko guhuza inshingano z’Ikigega gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, DFID n’iz’ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga, FCO, bizagira ingaruka ku mishinga y’iterambere igihugu cye cyafatanyagamo n’u Rwanda, avuga ko uku kwihuza kutazabuza ubufatanye mu iterambere gukomeza.
Ku wa 2 Kanama nibwo Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda yatangaje ko DFID na FCO byamaze guhuzwa, bikora icyitwa ‘Foreign Common wealth & Development Office’ (...)

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas, yamaze impungenge abumvaga ko guhuza inshingano z’Ikigega gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, DFID n’iz’ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga, FCO, bizagira ingaruka ku mishinga y’iterambere igihugu cye cyafatanyagamo n’u Rwanda, avuga ko uku kwihuza kutazabuza ubufatanye mu iterambere gukomeza.

Ku wa 2 Kanama nibwo Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda yatangaje ko DFID na FCO byamaze guhuzwa, bikora icyitwa ‘Foreign Common wealth & Development Office’ FCDO gihuriza hamwe inshingano z’iterambere n’ububanyi mpuzamahanga.

Nyuma y’izi mpinduka, bamwe batangiye kumva ko zishobora kuba intandaro y’idindira ry’imishinga y’iterambere u Bwongereza busanzwe bufashamo u Rwanda cyane ko ikigo cyari kibishinzwe cyari kimaze guhindurwamo ikindi kandi cyongererwa inshingano.

Mu kiganiro Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yagiranye na The NewTimes yavuze ko nta mpamvu yo kugira izi mpungenge, cyane ko nubwo ibi bigo byahujwe, inshingano buri kimwe cyari gifite zizakomeza kubahirizwa.

Ati “Ku wa 2 Nzeri, DFID na FCO mu Rwanda byarahujwe, nta guseswa kw’ishami na rimwe kwabayeho, kuri ubu ni Foreign Common wealth & Development Office (FCDO) impamvu y’ibi kwari ukugira ngo turusheho kunoza gahunda zacu z’iterambere mpuzamahanga zinakomatanyirizwe hamwe […] nta mpinduka ziri mu kwiyemeza kwacu mu bijyanye no gukomeza gukora muri gahunda z’iterambere.”

Yakomeje avuga ko niyo habaho guhinduka muri gahunda z’iterambere u Bwongereza busanzwe bufashamo u Rwanda, byaba bidatewe n’uku guhuzwa kwa DFID na FCO, ko ahubwo byaturuka ku zindi mpamvu zitandukanye.

Ati “Gahunda z’iterambere akenshi zirahinduka bitewe n’ubushobozi buhari cyangwa n’ibyihutirwa. Guhuzwa ubwabyo ntibizabihindura, umubano mu by’iterambere uracyari wa wundi.”

U Bwongereza binyuze muri iki kigega bufasha u Rwanda mu mishinga y’iterambere itandukanye harimo ijyanye n’imibereho myiza ubuhinzi n’uburezi.

U Bwongereza busanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye

U Bwongereza bwakomeje kuba umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu iterambere, aho turebye nko mu myaka ya hafi, mu 2011 bwahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 330£ (yasagaga miliyari 317 Frw) mu gihe cy’imyaka ine. Ni amafaranga yari agenewe gufasha gahunda zirimo uburezi, ubuvuzi, guteza imbere imibereho y’abaturage n’ubuhinzi.

Mu 2014 nabwo u Bwongereza bwemeje indi nkunga ya miliyoni 330£ mu gihe cy’imyaka ine. Amasezerano aheruka ni ayo muri Nyakanga 2017, ubwo u Rwanda n’u Bwongereza byasinyanaga amasezerano y’inkunga y’imyaka ibiri, afite agaciro ka miliyoni 64£ (miliyari 69 Frw) mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/18 na miliyoni £62 (miliyari 67 Frw) mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19.

Kugeza ubu hari ibigo bikomeye byo mu Bwongereza byashoye akayabo mu Rwanda, birimo Unilever mu 2016 yasinyanye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’imyaka ine yo gushora miliyoni 30$ (miliyari 25 Frw), mu gutunganya imirima y’icyayi n’inganda zacyo mu Karere ka Nyaruguru, mu mirenge ya Kibeho and Munini.

Hari Piran Resources Ltd mu 2015 yashoye miliyoni 22$ mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, BBOX yashoye imari mu kugeza ku baturage ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba n’ikigo Metalysis UK giheruka gutangaza ishoramari rya miliyoni 16$ (asaga miliyari 14.7 Frw) mu kubaka uruganda rutunganya gasegereti mu Bugesera.

Uretse iyi mishinga, kugeza ubu impande zombi zirimo kuganira ku nkunga yo mu gihe kiri mbere, harebwa ibyo buri gihugu gishyize imbere n’inkunga ishoboka. Nibura kuva mu 1998 kugeza ubu, u Bwongereza bumaze gushora mu Rwanda asaga miliyari 1.2£.

Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas, yavuze ko guhuza DFID na FCO ntacyo bizahungabanya muri gahunda z'iterambere igihugu cye gisanzwe gifashamo u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .