U Rwanda na Koreya y’Epfo byasinye amasezerano ya miliyari 10 azafasha mu kongera umusaruro w’ubuhinzi

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 3 Ukwakira 2020 saa 06:04
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Rwanda n’Ikigo cya Korepa y’Epfo Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, KOICA, basinye amasezerano y’inkunga angana na miliyoni 10$ (miliyari 9.6 Frw), azakoreshwa muri gahunda yo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi ndetse no kuwugeza ku masoko (SAPMP).

Ni umushinga uzamara imyaka ine, ukazarangira mu mwaka wa 2024. Ugamije kuzamura umusaruro w’abahinzi bo mu Rwanda ndetse ukazanabafasha kugeza ibicuruzwa byabo ku masoko.

Byitezwe ko abantu barenga 56 000 bazungukira muri uyu mushinga, uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa KOICA, Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Ibiribwa (WFP).

Kugira ngo uyu mushinga ugere ku ntego zawo, biteganyijwe ko hazongerwa ubuso bw’ahantu hahingwa, harimo hegitari 500 z’ibishanga na hegitari 600 z’ubutaka bw’imisozi zizatunganywa. Hateganyijwe kandi ibikorwa byo kubaka ubuhunikiro bw’imyaka ndetse n’ahantu humisha ibikeneye kumishwa, ibi byose bikazongera umusaruro n’ubuziranenge bw’ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, Dr. Gerardine Mukeshimana, yavuze ko iyi nkunga iziye igihe kuko n’ubundi igihugu gikomeje amavugurura agamije kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.

Yagize ati “turashimira leta ya Koreya y’Epfo, cyane cyane Ikigo cya KOICA, ku ruhare rwabo mu iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda. [Umushinga wa] SAPMP uziye igihe kuko usanze u Rwanda rwaratangiye icyiciro cya kane cya gahunda yo kuvugurura ubuhinzi (PSTA IV)”.

Yongeyeho ko “SAPMP izorohereza abahinzi kurushaho kugera ku masoko, kongera umusaruro wabo ndetse no kongera inyungu bakomora mu buhinzi bwabo. Nta gushidikanya ko nidukomeza kuvugurura ubuhinzi no kongera umusaruro butanga, ahazaza h’abahinzi b’Abanyarwanda hazaba ari heza”.

Umushinga wa SAPMP ntuzita gusa ku kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, ahubwo uzanareba ku buryo bwo kugeza umusaruro ku masoko, ibi bikazakorwa binyuze n’ubundi mu mushanga KOICA yari isanzwe itera inkunga wo gushyigikira abatuye mu byaro (RCSP).

Uwo mushinga wakorewe mu bice bya Ruterana mu karere ka Muhanga, Kajevuba na Ruzigambogo mu karere ka Gasabo, Kanyonyomba mu karere ka Gatsibo, Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, Bwanya mu karere ka Gicumbi na Gatsibo ndetse na Gakenke mu karere ka Gakenke.

Binyuze mu gufasha abahinzi mu kwita ku musaruro wabo, kubafasha kugera ku masoko no kuborohereza kugera kuri serivise z’imari, byitezwe ko umushinga wa SAPMP uzazamura umusaruro w’ubuhinzi muri ibyo bice.

Imiryango 13 029 igizwe n’abantu 56 000 izagirwaho ingaruka n’uyu mushinga, ariko n’abandi barimo abubatsi bakazungukira muri uyu mushinga.

Umushinga wa SAPMP uzibanda cyane ku miryango ikennye, cyane cyane ihinga ku buso buri hagati ya hegitari 0.2 na 0.3 mu bishanga kugeza ku miryango ihinga hegitari 0.3 na 0.5 imusozi. Uyu mushinga kandi uzita ku bagore, cyane cyane abapfakazi, ndetse n’abandi bahinga ku buso buto cyangwa badafite igishoro cyo gukoresha mu buhinzi bwabo.

KOICA isanzwe itera inkunga ibikorwa bitandukanye by'ubuhinzi mu Rwanda
Byitezwe ko uyu mushinga uzazamura umusaruro w'ubuhinzi
Umushinga wa SAPMP uzamara imyaka ine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .