U Rwanda rukomeje gusaba u Bubiligi gufata abasaga 40 bashinjwa uruhare muri Jenoside

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 15 Ukwakira 2020 saa 04:12
Yasuwe :
0 0

Mu gihe hategerejwe umwanzuro w’urukiko rwo mu Bubiligi ku bantu batatu baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwavuze ko hakiri abandi bagera kuri 40 muri icyo gihugu batarafatwa.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, yabwiye The New Times ko kuva mu myaka 20 ishize, u Rwanda rwagiye rwoherereza u Bubiligi impapuro zigera kuri 40 zisaba itabwa muri yombi ry’abasize bakoze Jenoside, kandi bizwi neza ko batuye mu Bubiligi.

Yagize ati “Izi mpapuro zagiye zoherezwa mu bihe bitandukanye, dukomeje gukorana n’abakozi bo mu rwego rw’ubutabera rw’u Bubiligi, baje hano gukora iperereza kuri ibyo birego."

Gusa yirinze gutangaza byinshi kuri aba basabirwa gutabwa muri yombi, nk’amazina yabo cyangwa aho bivugwa ko baherereye, mu rwego rwo kwirinda kuvangira iperereza riri gukorwa.

Uretse abo batatu baherutse gufatwa n’u Bubiligi ari bo Basabose Pierre, Twahirwa Séraphin ndetse na Ndangali Christophe, hari abandi bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagiye bafatwa bakaburanishwa n’u Bubiligi mu bihe bitandukanye.

Nko mu Ukuboza umwaka ushize, Urukiko rwo mu Bubiligi rwakatiye Neretse Fabien igifungo cy’imyaka 25, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside, ubwicanyi, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Uru sirwo rubanza rwa mbere kuri Jenosise u Bubiligi bwari buburanishije, ariko rwari urwa mbere rwaciwe hakurikijwe itegeko rihana ibyaha bya Jenoside ryemejwe mu 2017.

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), wakomeje kugaragaza ko utishimira uburyo ibihugu bimwe na bimwe bitinda cyangwa bikirengagiza gufata abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyangwa ugasanga kubafata bitwara igihe kirekire.

Perezida wa IBUKA, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko imyitwarire ya bimwe mu bihugu by’i Burayi yo gutinda gufata no gushyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside, ituma urugendo rw’abacitse ku icumu rwo kwiyubaka mu mitekerereze, rudindira kuko batinda kubona ubutabera bukwiriye.

Ati “Gutinza itangwa ry’ubutabera barinda aba bicanyi muri ubu buryo, ni ukudindiza urugendo rwo kwiyubaka rw’abacitse ku icumu. Ntabwo bibafasha kuko urugendo rwo kwiyubaka mu mitekerereze, rusaba n’uko bahabwa ubutabera.”

Zimwe mu mpamvu zigituma benshi mu basize bakoze Jenoside bari mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi batinda gutabwa muri yombi, ngo harimo nk’ubwo usanga barahinduye amazina, bakiyita Abarundi cyangwa se Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, kuko nabo bavuga Ikinyarwanda.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside, Siboyintore Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko bajya mu bihugu byo muri Afurika, bakiga ururimi, bagafata imico y’abo basanze ndetse n’ubwenegihugu bagahinduka ku buryo udashobora guhita ubamenya mu buryo bworoshye.

Ati “Ikindi tubona nk’imbogamizi, ni aho bamwe bahawe ubwenegihugu, kandi itegeko nshinga ry’ibyo bihugu hamwe n’iryacu, ntabwo ryemera kohereza ahandi umwenegihugu. Ugasanga iyo tubakurikiranye tukababasaba, usanga batabatwoherereza.”

Magingo aya Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze gutanga impapuro 1,144 zisaba guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside mu bihugu 33 byo hirya no hino ku Isi, aho umubare munini uri muri Afurika.

Ibihugu icyenda bimaze kuburanisha 23 bakekwaho uruhare muri Jenoside, naho abamaze koherezwa mu Rwanda ni abantu 24 boherejwe n’ibihugu icyenda.

Mu bantu bagishakishwa barimo nka Protais Mpiranya wari ukuriye abarindaga Perezida Habyarimana. Hari kandi Fulgence Kayishema, Phénéas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Charles Sikubwabo, ndetse byemejwe ko bo nibafatwa bazaburanishwa n’u Rwanda.

Perezida wa IBUKA, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko gutinza ubutabera ari ugutinza urugendo rwo kwiyubaka rw'abarokotse
Umuvugizi w'Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yavuze ko hari abandi 40 bakoze Jenoside bacyidegembya mu Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .