U Rwanda rutegereje umwanzuro u Bubiligi buzafatira batatu bashinjwa uruhare muri Jenoside bafatiweyo

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 6 Ukwakira 2020 saa 02:03
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rutegereje kumva umwanzuro urukiko rwo mu Bubiligi ruzafata, nyuma y’ifatwa ry’abanyarwanda batatu bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bafatiwe muri icyo gihugu mu cyumweru gishize. Abo bafashwe ni Basabose Pierre, Twahirwa Séraphin na Ndangali Christophe.

Nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubushinjacayaha mu Rwanda, Nkusi Faustin, aba batatu batawe muri yombi hashingiwe ku nyandiko zisaba itabwa muri yombi ryabo zoherejwe n’u Rwanda mu myaka irenga icumi ishize, ubu ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bukaba buri gukora akazi ka bwo, u Rwanda rutegereje icyizavamo.

Yabwiye The New Times ati “Nyuma y’ifatawa ryabo, igikurikiyeho ni ugukurikiza umurongo w’urukiko rwo mu Bubiligi. Ni bo bazagena ikizakurikiraho, niba ari ukubohereza mu Rwanda cyangwa niba bazaburanishirizwa mu Bubiligi. Ibyo nibyo dutegereje, urukiko nirwo ruzabigena.”

“Ni ngombwa kumenya ko aba bafashwe bishingiye ku busabe bw’u Rwanda bumaze igihe. Twakoranye n’ubutabera bw’u Bubiligi, banaje hano gukora iperereza.”

Aba uko ari batatu bafatiwe mu Bubiligi mu cyumweru gishize ku wa kabiri no ku wa gatatu, bakaba bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, we yavuze ko ashingiye uko byagiye bigenda mu bihe byashize, atiteze ko u Bubiligi buzabohereza mu Rwanda, n’ubwo IBUKA ari byo yifuza.

Ati “Bakunze kuvuga ko bafite ubushobozi bwo kuburanisha ibi birego, gusa kuri twe twakwifuje ko boherezwa hano kuba ari ho baburanishirizwa.

Dusingizemungu yakomeje avuga ko bishimira iyi ntambwe y’u Bubiligi yo guta muri yombi aba bagabo, gusa avuga ko ikibazo kigihangayikishije ari ugutinda kugira icyo ibi bihugu bikora mu gufata abakekwa bose.

Ati “Turibaza, kuki bagomba gutegereza imyaka 26 kugira ngo babate muri yombi, hanyuma bagafata na batatu gusa? Hari hashize igihe (abayobozi mu Bubiligi) bazi ibyaha bashinjwa, bazi aho bari n’andi makuru yose.”

“Ubusabe bwacu bwamye ari uko nta gukererwa kwari gukwiye kubaho mu gushyikiriza ubutabera abashinjwa bose. Ikirenzeho ntibibe ari ugufata umwe cyangwa babiri muri aba bicanyi nyuma y’imyaka icumi, mu gihe abandi benshi bakidegembya. U Bubiligi bwakora ibirenze, bakwiye kureka gutuza mu gihe hakiri abakoze Jenoside bari ku butaka bwabo.”

Dusingizemungu yashimangiye ko gutinda gushyikiriza ubutabera aba bashinjwa, ari ukudindiza urugamba rwo kwiyubaka mu bitekerezo kw’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ngo kwiyubaka kwa bo binagendana no gutanga ubutabera bukwiriye.
Nk’uko Ubushinjacyaha bubitangaza, aba bose bari barahamijwe ibyaha mu myaka yatambutse gusa bari bakidegembya bataratabwa muri yombi.

Basabose Pierre, mu 2015 nibwo yashinjwe ibyaha bya Jenoside. Yahoze ari umusirikare nyuma abivamo yinjira mu bucuruzi, aho yari afite “Bureau d’echange”, byavuzwe ko yahaga imbunda n’amafaranga Interahamwe kugira ngo zice Abatutsi mu bice bya Gatenga na Gikondo muri Kigali.

Yanabaye kandi mu mutwe w’abarindaga Perezida Habyarimana, ndetse yabaye n’umushoferi wa Col. Sagatwa Elie, wari uri mu b’imbere mu bateguye Jenoside, akaba yari na musaza w’umugore wa Habyarimana, Kanziga Agathe Habyarimana uri mu Bufaransa na we akaba ashakishwa.

Ikindi kandi Basabose yari uwa kabiri mu banyamigabane bashinze Radio Television Libre des Mille Collines (RTLM), aho yashyizemo agera ku 600000 Frw. Uwa mbere yari Habyarimana Juvenal washyizemo 1000000 Frw, naho Kabuga Felecien nawe wafashwe yashyizemo 500,000 Frw.

Ku rundi ruhande, Twahirwa wahoze ukora mu yahoze ari Minisiteri y’Imirimo ya Leta n’Ingufu (Minitrape), na we mu 2014 nibwo yashinjwe ibyaha byo kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yaremye agatsiko k’Interahamwe kari kariyise Operation CDR Suicide Kimya, kari kagizwe n’abagera kuri 600 bagize uruhare mu kwica Abatutsi mu bice bya Karambo muri Gatenga ndetse n’i Gikondo. Ubushinjacyaha buvuga ko yanakoraga mu cyicaro gikuru cy’Interahamwe.
Ni mu gihe Ngangali we yahoze akora mu yahoze ari Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye (Minipresec), mu Ugushyingo 2012 nibwo yashinjwe kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Amakuru ava mu bushinjacyaha avuga ko ari we wari ushinzwe kugenzura za bariyeri mu bice bya Kacyiru na Gitikinyoni muri Kigali.

Aba batatu bafashwe, si bo Banyarwanda ba mbere batawe muri yombi n’u Bubiligi bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nko mu Ukuboza umwaka ushize, Urukiko rwo mu Bubiligi rwakatiye Neretse Fabien igifungo cy’imyaka 25, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside, ubwicanyi, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Uru si rwo rubanza rwa mbere kuri Jenosise u Bubiligi bwari buburanishije, ariko rwari urwa mbere rwaciwe hakurikijwe itegeko rihana ibyaha bya Jenoside byashyizweho mu 2017.

Ubusanzwe urubanza rwa Neretse rwari kubera rimwe n’izindi harimo urwa Nkunduwimye Emmanuel n’urwa Gakwaya Erneste, ariko mu Ukwakira 2019, urukiko rwanzuye ko urwa Neretse rubanza kuba rugatandukanywa n’izi.

Bashingiye ko abo bandi bashinjwaga ubwicanyi bwo muri Kigali gusa, naho Neretse yari akurikiranyweho n’ubwabaye iwabo ku ivuko mu Ruhengeri, ubu ni muri Musanze.

Imanza z’aba bandi babiri, Nkunduwimye na Gakwaya, ziteganyijwe gutangira mu mpera z’uyu mwaka. Aba bombi bafatiwe i Bruxelles mu 2011, bashinjwa kuba bari ab’imbere mu Interahamwe, ibintu bo bahakana kugeza ubu.

Interahamwe wari umutwe w’urubyiruko rwo mu ishyaka rya MRND washinzwe mu 1990, zikaba ari zo zabaye nyambere mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Magingo aya Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze gutanga impapuro 1144 zisaba guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside mu bihugu 33 byo hirya no hino ku Isi, aho umubare munini uri muri Afurika, mu gihe abagera kuri 39 bikekwa ko bari mu Bubiligi.

Ibihugu icyenda bimaze kuburanisha 23 bakekwaho uruhare muri Jenoside, naho abamaze koherezwa mu Rwanda ni abantu 24 nabo bamaze koherezwa n’ibihugu icyenda; bigaragaza umubare muto w’abakurikiranywe mu gihe abandi bakidegembya.

Christophe Ndangali ni umwe mu baherutse gutabwa muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .