U Rwanda ruzakenera hafi miliyari 11 Frw mu guhangana na COVID-19 kugeza mu Ukuboza

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 Ukwakira 2020 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yatangaje ko biteganywa ko kugeza mu Ukuboza hazakenerwa nibura miliyoni 11$, ni ukuvuga miliyari nibura 10.7 Frw, mu guhangana n’ingaruka za COVID-19 mu rwego rw’ubuzima.

Minisitiri Dr Ngamije yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ko iki cyorezo kigitangira, hagombaga kugurwa ibikoresho birimo ibya laboratwari n’ibikoreshwa mu gupima iki cyorezo ndetse no kugena ahantu hazajya hashyirwa abanduye.

Ati “Tucyubaka ubushobozi hari igihe twakoresheje za hoteli, ibigo by’amashuri, ibyo byose bifite ikiguzi cyagombaga guteganywa. Hari abakozi bo kwa muganga bagombaga kwita kuri abo bantu, amafunguro yabo n’ibindi, hamwe n’ibikoresho byo kwirinda kwandura, ari udupfukamunwa, ingofero, cyane cyane bikenerwa mu kuvura abanduye.”

“Ibyo nibyo byakorewe imibare bigera muri miliyoni 73$ mu mezi atandatu, kugeza ubu yose si ko yabonetse ariko buhoro buhoro leta yagiye ishyiramo amafaranga birumvikana hamwe n’abafatanyabikorwa, ku buryo ubu twongeye gukora ikigereranyo cy’amafaranga yakoreshwa kugeza mu kwezi kwa cumi na kabiri kigeze muri miliyoni 11$, twizera ko urukingo ruzaba ruri kuza, uwo muzigo ukagabanuka.”

Mu minsi ishize nibwo u Rwanda rwatangiye gukoresha gahunda y’uko abanduye COVID-19 batarembye bagomba kuvurirwa mu ngo, igikorwa cyitezweho kugabanya ikiguzi gisabwa leta mu kwita ku banduye iki cyorezo.

Minisitiri Ngamije yavuze ko nibura ku munsi hari ubwo umurwayi umwe yatangwagaho amafaranga ari hagati ya 20000 Frw na 40000 Frw, kandi akitabwaho mu minsi ishobora kugera kuri 21.

Ati ”Ariko ubu umuntu ari mu be, bamwitaho bakamuha amafunguro.”

Minisitiri Ngamije yavuze ko kugeza ubu abantu bagera ku 1000 bamaze kwemererwa kuvurirwa mu ngo, abasaga 600 bamaze gukira bemererwa gukomeza imirimo yabo.

Biteganyijwe ko abantu bazakomeza kuvurirwa mu ngo, uretse abarembye bazakomeza gushyirwa mu bigo bitabwaho n’abaganga.

Biteganywa ko bene ibyo bigo nabyo bizakomeza kugabanywa, hagasigara kimwe muri buri Ntara kandi mu bitaro bisanzweho. Mu Burengerazuba icyo kigo kizasigara mu Bitaro bya Karongi, mu Burasuirazuba kizaba mu Bitaro bya Kibungo, mu Majyaruguru ni mu Bitaro bya Kinihira, mu Majyepfo ni mu Bitaro bya Kabgayi, mu gihe ibigo byo mu Mujyi wa Kigali byo bizagumaho.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yatangaje ko kugera mu Ukuboza, u Rwanda ruzakoresha hafi miliyari 11 Frw mu guhangana na COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .