U Rwanda rwagabanyije imyuka yangiza akayunguruzo k’izuba ho 54%

Yanditswe na Ishimwe Alain
Kuya 27 Nzeri 2020 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwagabanyije ku kigero cya 54% imyuka mibi ihumanya ikirere igira uruhare mu kwangiza akayungirizo k’izuba [ozone] izwi nka hydrochlorofluorocarbone (HCFCs).

U Rwanda ruri mu bihugu byashyize umukono ku masezerano ya Montreal yavugururiwe mu 2016 i Kigali avuga ku igabanywa ry’imyuka yoherezwa mu kirere.

Amasezerano yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere yashyizweho ku wa 16 Nzeri 1987 i Montreal muri Canada atangira kubahirizwa muri Mutarama 1989, yaje kuvugururwa mu 2016 i Kigali. Amasezerano avuguruye yatangiye gukurikizwa mu 2019 ni ayo ku rwego mpuzamahanga agamije gukuraho imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 80% mu myaka 30 iri imbere.

Umukozi Ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Montreal, Uwera Martine, yavuze ko u Rwanda rwagabanyije kwinjiza ibyuma bifite hydrochlorofluorocarbone (HCFCs) biva kuri toni 4.1 mu 2010 bigera kuri toni 1.89.

Ati “Twagabanyije ibintu bigabanya imyuka yangiza ikirere ku kigero cya 54 ku ijana kandi haracyari icyuho cya toni 2.21 dushaka gukuraho bitarenze mu 2030.”

Uwera yavuze ko ingaruka zo kwangirikakw’akayunguruzo k’izuba harimo nko kurwara kanseri y’uruhu, kwangirika k’uturemangingo [DNA] n’ibindi.

U Rwanda kandi rwafashe ingamba zo kugenzura ibikoresho bigezweho nka firigo n’ibyuma bifasha kongera akayaga mu nzu [air conditions] bishobora kurekura imyuka ihumanya ikirere.

Yakomeje ati “Kugeza ubu ibikoresho bishya nka frigo bihungabanya akayunguruzo ka ozone ntibyemewe gutumizwa mu mahanga. Abafashwe bategekwa gusubiza ibyo bikoresho mu gihugu byaturutsemo.”

Ibarura ryakozwe n’Ikigo gishinzwe Ibidukikije, REMA, ryerekana ko hari ibikoresho birenga 200 000 nka frigo n’ibyuma birinda ubushyuhe bisohora imyuka yangiza ikirere.

Hateganyijwe gukora ibarura ngo hamenyekane ibikoresho nk’ibyo bikoreshwa mu ngo bikusanywe hagamijwe gukoresha ikoranabuhanga rishya ritangiza ibidukikije.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Karera Patrick, yatangaje ko u Rwanda rwashyizeho ingamba zo gukoresha uburyo bwo gukonjesha butangiza akayunguruzo k’izuba mu kubahiriza amasezerano ya Montreal.

Abahanga bavuga ko akayunguruzo k’izuba ni umwuka uboneka mu kirere ku bilometero hagati ya 15-30 uvuye ku butaka, ukaba utandukanye n’umwuka abantu bahumeka wa Oxygène.

Ingaruka za mbere zo kwangirika kw’akayunguruzo k’imirasire y’izuba ni uko urusobe rw’ibinyabuzima byangirika. Amafi mu nyanja aragabanuka kuko ibiribwa by’amafi byo bihita byangirika iyo bihuye n’imirasire ifite ubukana ya ultra violet [ifite ubukana].

Buri mwaka iyi myuka ifite ubukana yiyongera mu kirere ku kigero cya 10% na 15 %. Ikibi cyayo kandi iguma mu kirere imyaka igera kuri 29.

U Rwanda rukeneye miliyari 20 Frw kugira ngo rurusheho gushaka ibisubizo bituma hakoreshwa ibikoresho bigabanya kohereza imyuka ihumanya ikirere.

Amasezereno ya Montreal yavugururiwe i Kigali avuga ko mu 2050 imyuka ihumanya ikirere izaba yaragabanutse ku kigero kiri hejuru ya 80%.

U Rwanda rwagabanyije imyuka yangiza akayunguruzo k’izuba ho 54%. Ibyuma bitanga amahumbezi biri mu bisohora imyuka yonona ikirere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .