U Rwanda rwahawe imodoka ruzifashisha mu gukurikirana abakekwaho Covid-19

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 9 Ukwakira 2020 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) cyahaye Leta y’u Rwanda imodoka eshatu zizifashishwa muri gahunda yo gukurikirana no kumenya abahuye n’abanduye icyorezo cya Covid-19.

Umuhango wo gutanga izi modoka wabaye kuri uyu wa 8 Ukwakira aho zashyikirijwe Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC. Zitezweho kuzihutisha gahunda yo gukurikirana abakekwaho kwandura icyorezo cya Covid-19.

Ubwo Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman yashyikirizaga iyi nkunga Umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yibukije ko igihugu cye gisangira byose n’u Rwanda.

Ati “Nk’uko nabivuze mbere: ubuzima bwacu ni ubuzima bwanyu kandi ubuzima bwanyu ni ubuzima bwacu. Ariko na none uyu munsi, turavuga ko: ‘Imodoka zacu ni imodoka zanyu."

Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze gutanga inkunga ifite agaciro karenga miliyari 8 Frw, ahanini yiganjemo ibikoresho byifashishwa mu kwita ku bayanduye no kuyirwanya birimo imashini zifasha abarwayi guhumeka, udupfukamunwa n’imyenda y’abaganga.

Kugeza ubu mu Rwanda haracyagaragara umubare w’abandura Covid-19 buri munsi nubwo ugenda ugabanuka. Umubare wose w’abamaze kwandura iki cyorezo mu Rwanda ugera kuri 4885, barimo abakize 3542 n’abakirwaye 1324, mu gihe abo iki cyorezo kimaze guhitana bagera kuri 29.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa agiye ahari abantu benshi.

Iyi ni imwe mu modoka eshatu zahawe u Rwanda ngo ruzazikoreshe mu gukurikirana abakekwaho Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .