U Rwanda rwatangiye ukwezi kwahariwe kuzirikana ku kamaro k’ubumwe n’ubwiyunge

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 2 Ukwakira 2020 saa 01:20
Yasuwe :
0 0

Mu Ukwakira kwa buri mwaka, u Rwanda rwizihiza ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge, hakazirikanwa ku kamaro ubumwe n’ubwiyunge bwagize mu iterambere ry’Abanyarwanda na cyane ko igihugu cyanyuze mu mateka akomeye, yashegeshe imibanire y’abagituye.

Ni ukwezi gutangizwa n’itariki ya 1 Ukwakira, umunsi usanzwe ufite amateka akomeye mu Rwanda dore ko ari wo ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zatangirijeho urugamba rwo kubohora igihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), Ndayisaba Fidèle, yavuze ko uku kwezi gufite igisobanuro cyihariye mu mateka y’u Rwanda.

Yagize ati “Ubundi mu Kinyarwanda, Ukwakira ni ukwezi kwakira imvura y’Umuhindo. Mu mateka y’u Rwanda rero, ni Ukwakira kwakira agaciro Abanyarwanda basubijwe kuko urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira 1990. Umuntu rero azirikana icyo akunda, natwe tuzirikana ubumwe n’ubwiyunge, kuko tubukunda.”

Yavuze ko muri rusange ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda buhagaze neza, atanga urugero ku buryo Abanyarwanda bakomeje kubana nyuma y’ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Uyu munsi, ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bugaragarira mu mibanire yabo. Abanyarwanda bari gufatanya kubaka ibikorwa bitandukanye bibateza imbere.”

Yongeyeho ko na nyuma ya Jenoside, Abanyarwanda bakomeye ku ihame ryo kubaka ubumwe n’ubwiyunge burambye, kandi ari cyo cyatumye iterambere ryagezweho rishoboka.

Yagize ati “Benshi mu bagize uruhare muri Jenoside basabye abo bahemukiye imbabazi, abacitse ku icumu rya Jenoside, na bo batanze imbabazi, bamwe mu bahamijwe n’inkiko mu kugira uruhare mu Jenoside, barangije ibihano, abandi bahabwa gukora imirimo nsimburagifungo, kandi iyo ibyo babirangije, baraza bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.”

Yavuze ko uwo mutima wo gusaba imbabazi no kuzitanga ari ikimenyetso simusiga cy’uko Abanyarwanda mu ngeri zose barangamiye kubaka ubumwe n’ubwiyunge kandi bagafatanyiriza hamwe mu kubugeraho.

Ndayisaba yavuze abantu badakwiye kwirara kuko inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ihora iharanirwa.

Yanagarutse kandi by’umwihariko ku bantu babaswe n’amateka igihugu cyanyuzemo, ku buryo bagorwa no guhindura imitekerereze yabo ngo binjire mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge igihugu kiyemeje, ahubwo ugasanga iteka bagifite ibitekerezo byaganishije igihugu mu bibazo birimo Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Hari abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ni ikintu kibi cyane kuko muri yo huzuyemo ivangura n’amacakubiri. Hari n’abandi bakiri mu mahanga, batazi aho u Rwanda rugeze rwubaka ubumwe n’iterambere ndetse hari n’abandi bazi ukuri ariko bakavuga ibyo bashaka kubera inyungu zabo.”

Muri uyu mwaka, insanganyamatsiko mu kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubwiyunge igira iti “Dufatanye twubake u Rwanda ruzira amacakubiri n’ivangura.”

N’ubwo ibikorwa byinshi byakomwe mu nkokora na COVID-19, NURC irasaba Abanyarwanda gukoresha iki gihe n’ubundi mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge hagati yabo binyuze mu guhangana n’iki cyorezo kuko kidacunzwe neza, gishobora gutambamira intambwe imaze guterwa mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge n’iterambere muri rusange.

Ndayisaba yagize ati “Muri ibi bihe duhanganye na COVID-19, ubumwe bwacu bukwiye gutuma dushyira hamwe mu kuyirwanya. Tugeze mu gihe cy’ihinga, abaturage bazashyigikirana, barebe ukwiye guhabwa umubyizi bamufashe, kugira ngo na we azasarure”.

Ndayisaba yavuze ko muri uku kwezi, abarinzi b’igihango bazatambutsa ibiganiro mu gihe n’ubundi ibikorwa byo gushaka abantu hirya no hino bafite ibikorwa byo gukwirakwiza amahoro bizakomeza.

Yagize ati “Abagize NURC ku rwego rw’umudugudu bashobora kuzahura batari benshi bakaganira ku bumwe n’ubwiyunge ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Uku ni ukwezi tuzazirikanamo abarinzi b’igihango no gukusanya amakuru ku bantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa, byatuma bashyirwa mu Barinzi b’Igihango.”

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge isaba buri wese kugira uruhare mu guharanira ubumwe n’ubwiyunge kuko ari umusingi w’iterambere, ikibutsa ababyeyi, abarezi, amadini, itangazamakuru, abayobozi n’abandi benshi bavuga rikijyana, gukoresha ububasha bwabo mu kwigisha ubumwe n’ubwiyunge.

Umunyamabanga Nshingabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yavuze ko nta terambere rishoboka abantu badafite ubumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .