U Rwanda rwiteguye guha ikaze abakora ubushakashatsi ku rukingo rwa COVID-19

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 30 Nyakanga 2020 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kuba rwakorana n’inganda zikora inkingo zagaragaza ko zifuza kuzigeragereza mu gihugu nk’uko bimaze iminsi bigenda mu bindi bihugu birimo na Afurika y’Epfo.

Ibi Dr Ngamije yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 30 Nyakanga, nyuma y’umuhango wo kwakira imashini 100 zifasha abarwayi ba COVID-19 u Rwanda rwahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abajijwe niba hari gahunda yo kugeragereza mu Rwanda urukingo rwa COVID-19 nk’uko biri kugenda mu bindi bihugu, Dr Ngamije yavuze ko ntayo ariko ko igihugu cyiteguye kuba cyaganira n’uwo ariwe wese wabyifuza.

Ati “Ubu nti turi mu bihugu biri kugeragerezwamo urukingo ariko turabizi ko bishobora kuba mu gihe haba hari uwo ariwe wese mu bakora urukingo udusabye kubikora, twabyigaho tukareba niba twafatanya n’icyo kigo”

Dr Ngamije yakomeje avuga ko ubu hari inkingo ziri kugeragezwa hirya no hino ku Isi kandi zitanga icyizere ko hari icyahinduka mu mezi atandatu ari imbere.

Yagize ati “Hari inkingo ziri mu bushakashatsi zigeze kuri 200 ariko muri zo hari eshatu umuntu yavuga ko zigeze ku kigero gishimishije kuko hari ibyiciro byinshi iyo umuntu akora ubushakashatsi ku rukingo agenda anyuramo nyuma y’ubushakashatsi ku bikoko no ku nyamaswa ndetse bugatangira ku bantu ukagenda wongera noneho umubare w’abantu ugomba gusuzumiraho urwo rukingo rushya.”

Yakomeje agira ati “Ubu hari inkingo eshatu ziri gusuzumwa ku bantu benshi harimo urukingo rumwe rwitwa Moderna rwakozwe ku bufatanye na Kaminuza ya Massachusetts [...] umuntu yavuga ko wenda mu mezi atandatu ari imbere icyizere cyatangira gukozwaho imitwe y’intoki.”

Mu cyumweru gishize nibwo Moderna yatangaje ko urukingo yakoze rwitwa ‘Moderna/NIH’ rwageze mu cyiciro cya nyuma cy’igerageza, aho rugomba kugeragerezwa ku bantu bagera ku bihumbi 30 kugira ngo hizerwe neza ubuziranenge bwa rwo.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana n'abashaka kugerageza inkingo za COVID-19
Hari zimwe mu nkingo za COVID-19 zatangiye kugeragezwa kandi zitanga icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .