Uburwayi bwa Kabuga busobanuye iki ku mwanzuro wo kumwohereza i Arusha?

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 28 Nzeri 2020 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Ku wa 30 Nzeri nibwo Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa ruzatangaza umwanzuro warwo rukemeza niba Kabuga Félicien ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside azashyikirizwa Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, rukorera i Arusha muri Tanzania, ngo abe arirwo rumuburanisha.

Mbere y’iminsi ine ngo uyu munsi ugere, mu itangazamakuru ryo mu Bufaransa hakwiriye amakuru avuga ko Kabuga arembye ndetse ko agiye kuvanwa muri gereza ya “La Santé” afungiyemo mu Mujyi wa Paris, akajyanwa mu bitaro.

AFP yatangaje Kabuga yagombaga gukurwa aho afungiwe mu mpera z’icyumweru “kubera impamvu z’uburwayi”, ndetse hari amakuru ko yajyanywe ku bitaro mu murwa mukuru Paris kuri uyu wa Gatanu kubera uburwayi bw’amara.

Kuba arwaye ni ingingo yakunze kuvugwaho kuva ku munsi wa mbere ubwo yageraga mu rukiko. N’ikimenyimenyi, ku munsi wa mbere ubwo yitabaga urukiko ndetse n’izindi nshuro zose, yatwarwaga mu igare nk’umuntu ufite intege nke.

Abunganizi be basabaga ko yarekurwa akava muri gereza ya agashyirwa mu nzu acunzwe hifashishijwe inzogera y’ikoranabuhanga, hanyuma akitabwaho n’abana be.

Bavuze ko muri gereza umukiliya wabo nta muntu n’umwe bumvikana mu rurimi, mu gihe akeneye ubufasha buhoraho kandi ko abana be bashobora kumwitaho arekuwe.

Batanze ingero ku bandi bari bakurikiranyweho ibyaha bikomeye barimo nka Paul Touvier [ni we mufaransa wenyine wahamijwe ibyaha byibasiye inyokomuntu ku bw’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abayahudi] warekuwe kubera ibibazo by’uburwayi.

Me Gisagara Richard usanzwe wunganira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse wanakurikiranye imanza za Kabuga kuva ku munsi wa mbere, yabwiye IGIHE ko niba Kabuga arwaye koko, ari ibintu bisanzwe ko ajyanwa mu bitaro.

Ati “Ku bwanjye ndumva nta n’ingaruka bizagira ku rubanza. Abavoka be ikibazo cyo kurwara kwe nicyo bashyize imbere, ariko nkeka ko bitazabuza urukiko gufata icyemezo. Ari ukumwohereza mu kindi gihugu cya Afurika cyangwa ikindi kitari icy’i Burayi, bashobora kubyitwaza bakavuga ko inzego z’ubuzima zitazabasha kumuvura ariko kuba ari ukumwohereza mu Rukiko Mpuzamahanga, nta mpamvu mbona ubutabera bw’u Bufaransa bwaheraho buvuga ko ubutabera mpuzamahanga nta bushobozi bufite bwo kuvuza umuntu nk’uko bwo bwamuvuza.”

Bivugwa ko usibye amara, Kabuga arwaye diabète, umuvuduko w’amaraso n’indwara ifata ubwonko yitwa leucoaraïose, ituma umuntu atakaza ubushobozi bwo kugenzura imikorere y’umubiri we no kwibuka.

Ibyitezwe ku mwanzuro wo ku wa 30 Nzeri

Muri Kamena nibwo Urukiko rw’i Paris rwanzuye ko Kabuga ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agomba kohererezwa Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, akaba arirwo rumuburanisha; bisobanuye ko nta gihindutse yajyanwa i Arusha.

Gusa nyuma y’uyu mwanzuro, abanyamategeko be bahise bajurira, ikirego kijya mu maboko y’Urukiko rusesa imanza rw’i Paris, ari narwo rugomba gutangaza umwanzuro warwo ku wa 30 Nzeri.

Me Gisagara avuga ko hari amahirwe menshi ko Kabuga azoherezwa mu nkiko za Loni, nubwo bishoboka ko habamo ugutungurana.

Ati “Njye ndumva nka 90% Urukiko ruzamwohereza kujya kuburanira mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ariko 10% gasigaye nako ni kanini, bishobora guhinduka. Simbona impamvu n’imwe mu buryo bw’amategeko ibuza kumwohereza. Iyo aza kuba ari ukumwohereza mu kindi gihugu atari ukuvuga ngo mu rukiko mpuzamahanga, aho igitekerezo cyanjye nticyaba 90%.”

Tariki ya 16 Gicurasi 2020 nibwo Félicien Kabuga yafatiwe mu Bufaransa mu nkengero z’i Paris, aho yari amaze imyaka irenga icumi atuye, agendera ku izina ritari irye.

Ashinjwa ibyaha bikomeye bya jenoside yakoze nka Perezida wa Komite yashinze radiyo RTLM (Radiotélévision Libre des Mille Collines) guhera muri Mata 1993, n’ibyo yakoze nka Perezida wa Komite y’agateganyo y’Ikigega cyo kurengera igihugu kuva gishingwa muri Mata 1994.

Ashinjwa ibyaha birindwi birimo jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, ubwinjiracyaha bwa jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, gutoteza no gutsembatsemba.

Ku wa Gatanu Kabuga yajyanywe mu bitaro i Paris

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .