Uburyo Banki y’Abaturage y’u Rwanda ikomeje kuba umusemburo wo guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 8 Ukwakira 2020 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc), ikomeje intego zayo zo kuba umusemburo w’iterambere mu Rwanda, aho itera inkunga ibikorwa bitandukanye bibyara inyungu, birimo ubuhinzi n’ubworozi ubundi budakunze guterwa inkunga n’amabanki.

Nk’ikigo cy’imari kimaze igihe mu Rwanda, Banki y’Abaturage yashyize imbaraga mu kuzamura abanyarwanda binyuze mu gutera inkunga imishinga migari yo mu nzego zitandukanye, ishobora gutanga akazi kandi igateza imbere abayikoramo.

Ni muri urwo rwego BPR Plc yakoranye n’ibigo Eden Farm Ltd na Karongi & Kaganza Tea Factory, bisanzwe bikora mu buhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi w’Ikigo Eden farm Ltd, Murenzi Desire, yatangaje ko kuva batangira gukorana na BPR Plc muri 2004, bageze ku bikorwa by’iterambere byinshi birimo kuzana amazi, amashanyarazi no kwigurira amakamyo.

Yagize ati “Ntabwo wagera kuri ibi bikorwa udafite uburyo bw’ubwikorezi. BPR Plc yatuguriye amakamyo, ubu amashanyarazi twayakuye mu birometero bigera kuri 16 n’abaturage batangiye kugenda bayafatiraho. Hari n’amazi aturuka hepfo iyo mu kabande twazamuje imashini.”

Uyu muyobozi yongeyeho ati “Ubu twicaye mu biro bifite umuriro, hari n’amazi, byose ni agaciro ko gukorana na Banki y’Abaturage, njyewe Murenzi ku giti cyanjye ntabwo nari kubishobora”.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa Karongi Tea Factory, Mutangana David, yavuze ko kuva batangira gukorana na BPR Plc, babonye impinduka kuko iyi banki yabafashije kongera ubuso bahingaho, bikarushaho kubateza imbere muri rusange.

Mutangana yagize ati “Guhera muri 2014, nibwo twatangiye kubona inkunga ya BPR Plc. Twifashishije iyo nkunga twaguze ubutaka bwo guhingaho icyayi bugera kuri hegitari 500. Ubuzima bw’abaturage bwarahindutse, n’akarere ka Karongi gatera imbere muri rusange. Hagejejwe amashanyarazi, imihanda irubakwa ku buryo ubu ari nyabagendwa. Uru ruganda kandi rukoramo abakozi barenga 1000, bose babona amafaranga yo gutunga imiryango yabo mu buryo burambye”.

Mutangana kandi avuga ko bateganya gukomeza gukorana na BPR Plc, dore ko ubuhinzi bw’icyayi ari ubuhinzi bw’igihe kirekire, ku buryo bukomeza gukenera serivisi z’imari kugira ngo burusheho kwaguka no gutera imbere.

Yagiriye abantu inama yo gukorana na Banki y’Abaturage, ati “BPR Plc ni banki yagereye abaturage. Umuntu wese namugira inama yo kwegera BPR Plc bagakorana kuko ni banki ikorana n’abaturage, kandi iterambere ry’igihugu murabizi ko rishingiye ku baturage by’umwihariko abahinzi”.

BPR Atlas Mara yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1975, kuri ubu ikaba ifite amashami agera ku 184 ndetse n’aba-agents ba BPR Hafi Yawe barenga 300 mu gihugu hose. Serivisi zayo kandi zirimo kubitsa no kubikuza zishobora kuboneka hifashishijwe ikoranabuhanga.

Hakoreshejwe inkunga ya BPR Plc, Karongi Tea Factory yaguze ubutaka bungana na hegitari 500 bwo guhingaho
Uruganda rwa Karongi Tea Factory rwahaye akazi abarenga 1000
Karongi Tea Factory yiteguye gukomeza gukorana na BPR Plc mu mishinga iri imbere
Murenzi Desire uyobora Eden Farm Ltd. avuga ko atari bwishoboze ibikorwa byo kwagura uruganda rwe adafashijwe na BPR Plc
Eden Farm Ltd yongereye umusaruro kubera gukorana na BPR Plc
Uru ruganda rwanabashije kwigurira imodoka zo kugeza umusaruro ku isoko ku bufatanye na BPR Plc
Banabashije kwigurira imashini zibafasha mu bikorwa byabo, kandi bafashijwe na BPR Plc
Eden Farm Ltd. yongereye umusaruro wayo kubera inkunga yatewe na BPR Plc

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .