Uburyo Ecobank Mobile App yakorohereza gutunga banki mu ntoki zawe

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 7 Ukwakira 2020 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Uko Isi itera imbere, ni na ko umwanya abantu bakoresha ugabanuka, kuko ibyo bakoramo byiyongera kandi wo uguma nk’uko wahoze.

Ibi nibyo Ecobank Rwanda yitegereje, maze ishyiraho porogaramu y’ikoranabuhanga ituma umuntu ashobora gutwara banki ye muri telefoni, agakomeza gukora ibyo yifuza byose kandi bitabaye ngombwa ko ajya ku cyicaro cya banki gushakayo serivise.

Iyi porogaramu iboneka mu buryo busanzwe, aho umuntu ashobora kujya kuri Play Store ku bakoresha telefoni za Android na App Store ku bakoresha iPhone, akabasha kuyimanura (download) ubundi akajya ayikoresha byinshi mu byakamujyanye ku ishami rya banki.

Ecobank Mobile App ifasha abakiliya ba Ecobank kugenzura konti zabo, guhererekanya amafaranga, kwishyura ibintu bitandukanye ndetse no guhabwa ubufasha n’abakozi ba Ecobank.

Mu bijyanye no kugenzura konti, serivise umukiliya wa Ecobank ashobora kubona binyuze muri Ecobank Mobile App harimo kureba amafaranga ari kuri konti, gufungura konti ya Xpress, kureba no kongera amafaranga ku ikarita y’ikoranabuhanga ya Ecobank (Ecobank Virtual Card), guhagarika ikarita mu gihe bibaye ngombwa, kubikuza kuri ATM cyangwa ku mu-agent wa Ecobank Xpress point, kubona amakuru y’ibyakorewe kuri konti n’ibindi.

Ku bijyanye no kohereza amafaranga, abakoresha Ecobank Mobile App bashobora kohereza amafaranga kuri konti za Ecobank, kohereza amafaranga ku zindi konti muri banki z’imbere mu gihugu no hanze yacyo, kohereza amafaranga mu buryo bwa ‘Visa Direct’, kohereza amafaranga kuri Mobile Money, kohereza amafaranga aho Ecobank ikorera hose muri Afurika, kohereza amafaranga binyuze ku butumwa bugufi na email n’ibindi.

Mu bijyanye no kwishyura, Ecobank Mobile App igufasha kwishyura inyemezabwishyu zinyuranye, kwishyura ibicuruza hamwe na EcobankPay, kugura ama-inite muri telefoni, kongera amafaranga ku ikarita ya Prepaid n’ibindi byinshi.

Iyi porogaramu kandi irizewe kuko umuntu ashobora kuyifungura akoresheje urutoki rwe ndetse ifite n’uburyo bwo kuyifunguza isura. Ikindi gikomeye ni uko buri gikorwa kibaye, Ecobank yohereza ubutumwa bugufi bugisobanurira abakiliya bayo.

Ecobank ni ikigo cy’imari mpuzamahanga gifite amashami mu bihugu 33 biri mu bice byose by’umugabane wa Afurika.

Porogaramu ya Ecobank Mobile App igufasha kugenzura konti yawe, kwishyura ibyo ukeneye, kohereza amafaranga n'ibindi bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .