Uburyo icyorezo cya Coronavirus cyahashyijwe i Rusizi

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 8 Ukwakira 2020 saa 04:07
Yasuwe :
0 0

Kuri ubu mu karere ka Rusizi barabyina intsinzi, nyuma yo guhangana na Coronavirus yari imaze iminsi ibibasiye, bakayikubita inshuro ku buryo magingo aya, hashize ibyumweru birenga bibiri nta bwandu bushya buhagaragara.

Kuva ku wa 31 Gicurasi Akarere ka Rusizi kabaye izingiro ry’icyorezo cya Coronavirus nyuma y’Umujyi wa Kigali aho iki cyorezo cyagaragaye bwa mbere mu Rwanda.

Ibibazo byatangiye ku wa 24 Gicurasi ubwo umwe mu bashoferi b’amakamyo wari waranduye Coronavirus, yinjiye mu karere ka Rusizi, bikaba intandaro yatumye icyorezo kinjira muri aka karere gatuwe n’abaturage 458,000.

Abandi bivugwa ko babaye intandaro yo gutuma iki cyorezo gikwira cyane muri aka karere ni abacuruzi bambukiranya imipaka n’abashoferi batwara ibintu babivanye cyangwa babijyanye i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyo gihe Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko ubusanzwe abantu bakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka barimo abajya gucururiza i Bukavu n’i Goma, hari amabwiriza y’uko bagombaga kugaruka bakajya mu kato kugeza igihe bazarangiriza iyo mirimo, ariko avuga ko byirengagijwe na benshi.

Ni uko rero Rusizi iba iribasiwe, inzego z’ubuzima zihashyira imbaraga nyinshi, dore ko ari na kure y’Umujyi wa Kigali ahari ibikoresho byinshi byakoreshejwe muri ibi bihe byo guhangana na Coronavirus.

Ahagana muri Kamena, i Rusizi hoherejwe bamwe mu bakozi bo mu nzego z’ubuzima bagombaga gukurikirana iby’ikwirakwira ry’iki cyorezo hakarebwa uko byagarurirwa hafi. Aba kandi bari banashinzwe kwita ku buzima bw’abamaze kwandura Coronavirus.

Icyo gihe byari bigoye kuko i Rusizi hatabaga laboratwari ifite ubushobozi bwo kugaragaza Coronavirus, bigatuma ibipimo byafashwe byurizwa kajugujugu bikoherezwa i Kigali kugira ngo bipimwe.

Ikindi cyari imbogamizi ni abaturage batari bafite amakuru ahagije y’uburyo bwo kwirinda Coronavirus, ndetse n’umuco bamwe bari bafite wo gusangira buri kimwe, ari na byo byatumye icyorezo gikomeza guca ibintu i Rusizi.

Uhagarariye itsinda ry’abaganga bashinzwe gukumira Covid-19 mu Ntara y’Iburengerazuba, Dr. Nkeshimana Menelas, yavuze ko ibintu byari bikomeye cyane i Rusizi ku buryo n’abaganga baje gukusanya amakuru bitabakundiye ko basubira i Kigali, ahubwo hoherezwa irindi tsinda rya kabiri ryo kubafasha.

Yagize ati “Hari hakeneweyo byinshi cyane. Rusizi yari yugarijwe cyane, byasabaga ingamba zikomeye zizwe neza zo kurinda abaturage muri rusange.”

Zimwe muri izo ngamba zashyizweho harimo gahunda ya Guma mu Rugo, yanaje kugera mu karere ka Rubavu na ko kagaragazaga ibimenyetso byo kongera ubwandure bwa Coronavirus.

Leta kandi yahise yohereza byihuse amatsinda y’abakozi bo mu nzego z’ubuzima mu rwego rwo gupima, gukurikirana abanduye, gukumira ubwandu, gukora muri laboratwari n’ibindi. Uturere twose tw’Intara y’Iburengerazuba twahawe aba abakozi.

Aya matsinda yari agizwe n’abanyeshuri biga iby’ubuganga bageze mu mwaka wa gatanu muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse n’abiga iby’ubuganga mu bihugu by’u Bushinwa, Leta zunze Ubumwe Za Amerika n’ahandi bari baratashye kubera Coronavirus.

Buri munsi bagombaga gukurikirana abahuye n’abanduye, kubapima, kubitaho no kwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Aba baje biyongera kuri ya matsinda y’abaganga bagiye boherezwa mbere muri Rusizi, ahari ikwirakwira ry’icyorezo rikomeye.

Dr. Iradukunda Fabrice ni umwe mu itsinda ry’abaganga boherejwe i Rusizi muri Kamena. Yavuze ko hari ubwo byabasabaga gupima akagari kose, batitaye ku kureba niba umuntu yarahuye n’uwanduye cyangwa batarahuye, kandi buri munsi ntihaburaga abasangwamo ubwandu bari hagati 40 na 50.

Abanduye bajyanwaga muri imwe muri hoteli y’aho i Rusizi, ariko uko ubwandu bwakomeje kwiyongera, abarwayi batangiye no kujyanwa muri Kaminuza y’u Rwanda.

Abantu bose banduye Coronavirus mu karere ka Rusizi muri icyo gihe cyose bagera ku 1000, hafi kimwe cya gatanu cy’abanduye bose mu gihugu.

Nyuma y’amezi hafi atanu, kuri ubu ibyishimo ni byose muri Rusizi kuko ubu hashize ibyumweru birenga bibiri ako karere katarangwamo n’icyorezo cya Coronavirus, ku buryo n’abakozi bari barahajyanwe bagarutse mu Mujyi wa Kigali batahukanye intsinzi.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima mu Rwanda, RBC, Dr. Nsanzimana Sabin, yashimye aba bakozi ku kazi gakomeye bakoze, ndetse anasaba abanyarwanda muri rusange kubashimira kuko batanze umusanzu ukomeye wo kurinda ko Coronavirus iyogoza igihugu cyose.

Yanditse ati “Mumfashe tubashimire (abaganga bari baroherejwe i Rusizi), kuri ubu bari kugaruka i Kigali, nta murwayi n’umwe usigaye mu bigo byari bishinzwe kubitaho, kandi hashize iminsi 14 nta bwandu bushya buhagaragara”.

Icyorezo cya Coronavirus kiri guhashywa mu Rwanda hose kuko imibare y’abacyandura igenda igabanuka, ndetse muri iyi minsi abagisanganwa ku munsi bakaba bari munsi y’abarwayi 10, ikimenyetso cyerekana uburyo iki cyorezo kiri gutsindwa, ari nayo mpamvu leta igenda yoroshya zimwe mu ngamba zari zafashwe zo kucyirinda.

Kuva ku wa 14 Werurwe ubwo mu Rwanda hagaragaraga umurwayi wa mbere wa Coronavirus, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 7 Kanama, igaragaza ko hamaze kwandura abantu 4,883, muri bo abakize ni 3,408, abakirwaye ni 1,446 mu gihe abahitanywe na cyo ari 29.

Rusizi yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo igihe kinini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .