Uko byagenze ngo CNN ihe rugari "umutekamutwe" Sundaram, itere umugongo Nyiramirimo uzi neza Rusesabagina

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 27 Nzeri 2020 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

Televiziyo mpuzamahanga yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, CNN, iheruka gukora ikiganiro cyagarutse kuri Paul Rusesabagina, uri mu maboko y’inkiko z’u Rwanda aho ashinjwa ibyaha 13 birimo n’iterabwoba, ndetse bimwe muri ibyo byaha uyu mugabo akaba ‘abyiyemerera ndetse akanabisabira imbabazi’.

Inkuru za Rusesabagina zisa nk’izahaye ibitangazamakuru mpuzamahanga ubuhumekero bwo gutangaza andi makuru atajyanye na Coronavirus. Ibi si ikibazo kuko Rusesabagina ni umugabo wamenyekanye cyane mu bihugu birimo Amerika anahabwa ibihembo bitandukanye, n’ubwo ari bake bagerageje gushungura ngo bamusobanukirwe by’ukuri.

Ikindi cyatumye avugwa cyane harimo uburyo yageze mu Rwanda, aho yivugira ko yari agiye i Burundi mu bikorwa byo kuvuga ku buhamya bwe mu gihe cya Jenoside, ariko akaza kwisanga i Kigali mu Rwanda.

Christine Amanpour, umunyamakuru wa CNN wubatse izina mu kugaruka ku nkuru mpuzamahanga, abinyujije mu kiganiro cye, CNN International (CNNi), nawe yifuje kugaruka ku nkuru ya Rusesabagina, nk’imwe mu zimaze iminsi zica ibintu hirya no hino ku Isi.

Ibi ubwabyo si igitangaza, ndetse rwose biranakwiye, gusa icyatunguranye muri iki kiganiro ni uburyo Amanpour atigeze akora ubushakashatsi na buke ku makuru agezweho ya Rusesabagina; arimo nko kumenya ibyo yiyemereye mu rukiko, ubugizi bwa nabi FLN, umutwe wa gisirikare w’Ihuriro MRCD iyobowe na Rusesabagina, wagize mu bwicanyi bw’inzirakarengane ndetse n’uburyo kuva ahagana za 2000, yakozweho iperereza n’inzego z’u Rwanda, u Bubiligi na Amerika akekwaho gutera inkunga imitwe y’iterabwoba irimo FDLR.

Izo ngingo zose nta n’imwe yagarutsweho mu kiganiro cyabaye ku wa Gatanu, tariki 24 Nzeri, umunsi Rusesabagina yiyemereye imbere y’urukiko kugira uruhare mu ishingwa rya FLN, umutwe wigambye ibitero byahitanye abaturage b’inzirakarengane icyenda bo mu bice bya Nyamagabe na Nyaruguru mu 2018, umwaka u Rwanda rwanamushyirieho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi.

Ikindi cyatunguye abantu ni umutumirwa wa Amanpour mu kiganiro, umugabo w’umuhinde witwa Anjan Sundaram.

Sundaram ni umugabo wamaze kwerekana uruhande abogamiyeho, aho binyuze mu bitabo n’inyandiko zitandukanye, yagiye avuga ko mu Rwanda nta bwisanzure bw’itangazamakuru buhari, habe yewe ubwo kurengera ikiremwamuntu.

Sundaram kandi avugwaho amakuru atandukanye, arimo kuba afitanye umubano wa hafi n’Umutwe w’Iterabwoba wa RNC ndetse akaba ari umwe mu bakozi bawo bahembwa ku kwezi kugira ngo bakomeze guharabika isura y’u Rwanda.

Mu kiganiro, Sundaram ubwe yiyemerera ko yajyaga abonana na Paul Rusesabagina muri Amerika.

-  Kuki nta muntu uhagarariye u Rwanda watumiwe mu kiganiro?

Kuba Sundaram atavuga rumwe n’u Rwanda si inkuru, gusa guhabwa umwanya wo kuvuga ku Rwanda mu gihe igihugu kitahawe uburenganzira bwo guhagararirwa ngo cyisobanure byo ntibisanzwe.

Ibi ni ibintu buri munyeshuri w’itangazamakuru yigishwa mu mwaka wa mbere, ndetse ni ihame ntakuka mu y’ibanze agenga umwuga.

Birumvikana ko ku bunararibonye bwa Amanpour atabiyobewe, umuntu akibaza impamvu yabyirengagije nkana.

Amakuru avuga ko CNNi yamenyesheje u Rwanda ko bafite ikiganiro kizagaruka kuri Rusesabagina, ariko u Rwanda rwatanga umuntu wagombaga kuruvugira muri icyo kiganiro, CNN ntimwishimire.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Yolande Makolo, ukora mu Biro by’Umukuru w’Igihugu yasobanuye uko byagenze kugira ngo ikiganiro cyo kuri televiziyo mpuzamahanga kivuga ku Rwanda mu buryo bwihariye, kibeho kidatumiwemo uruhagarariye.

Yasobanuye ko abategura ikiganiro cya Amanpour bamenyesheje u Rwanda ko hari ikiganiro kizagaruka kuri Rusesabagina, gusa ko “batifuza kugikora badahaye amahirwe Umukuru w’Igihugu yo kugira icyo abivugaho”.

Ibi byo ubwabyo biragoretse, kuko kuba ‘u Rwanda rugomba guhabwa umwanya wo kwisobanura ku byo ruvugwaho atari ukugirirwa impuhwe’ nk’uko bisa nk’ibyumvikana mu butumwa bwa CNN bwatumiraga igihugu mu kiganiro.

Ikindi gikomeye, CNN yasabye ko Umukuru w’Igihugu ari we muntu uzitabira ikiganiro. N’ubwo ari byiza bwose kuganira n’Umukuru w’Igihugu ariko uyu si umuntu uhorana umwanya igihe cyose, ku buryo ashobora guhamagarwa na buri wese mu kiganiro iki ni iki akaboneka ako kanya.

Ibi ni ibintu bitegurwa, kandi na Amanpour ntiyahura na Trump buri uko umutima uteye, ntibyumvikana rero uburyo iyo bigeze kuri Perezida Kagame bigomba guhinduka.

U Rwanda birumvikana ko rwasubije ko Umukuru w’Igihugu atazaboneka, ariko rwemera gutanga undi muntu ushobora kuzitabazwa mu gutanga ibisobanuro byarwo.

Dr. Odette Nyiramirimo ni we wagombaga kwitabira ikiganiro, gusa iri zina ubwaryo ryabaye ikibazo.

Senateri Nyiramirimo ni umwe mu bazi Rusesabagina ku rwego rwo hejuru, kuko na mbere ya Jenoside, umuryango we wari ufitanye ubucuti bw’akadasohoka n’uwa Rusesabagina.

Ibi byatumye mu 1994, Rusesabagina yohereza imodoka n’abasirikare bo guhungisha Nyiramirimo, babavana aho bari batuye i Nyamirambo babajyana muri Hotel des Milles Collines, Rusesabagina yayoboraga.

Bagezeyo, aba batujwe mu cyumba kimwe n’umuryango wa Rusesabagina, ndetse na nyuma y’uko Rusesabagina agiye hanze y’u Rwanda, imibanire yarakomeje ndetse Nyiramirimo ni we wasabye ko filime Hotel Rwanda yerekanwa i Kigali, aza no gutumira Umukuru w’Igihugu witabiriye iyerekanwa ryayo ku wa 4 Mata 2004.

Birumvikana ko Nyiramirimo azi neza Rusesabagina nk’umuntu banabanye, ku buryo ubuhamya yamutangaho bwakwizerwa ku kigero cyo hejuru na cyane ko ari “umutangabuhamya w’ibanze” kandi nk’uyu, akaba ari we CNN yakabaye yarashakaga.

Amanpour ariko asa nk’utarashimishijwe n’uyu mutangabuhamya, kuko yari buhindure umurongo w’ikiganiro, akazanamo ibimenyetso byerekana imyitwarire ya Rusesabagina ubwo yari ayoboye Hotel des Milles Collines, imyitwarire ihabanye cyane n’iyo amahanga yabeshywe igihe kirekire, ku ruhare rwa Rusesabagina mu kurokora abantu bari bahungiye muri iyo hoteli.

Ni ibintu Nyiramilimo atagize ibanga, kuko ari umwe mu bakomeje kuvuga ko ibikorwa Rusesabagina yitirirwa byakabirijwe, kandi ko akwiye guhanirwa ibikorwa by’Umutwe wa FLN birimo kwica abaturage b’inzirakarengane.

Aherutse kugira ati “Arashaka gusenya. Ari kwica Abanyarwanda, agarura igihugu cyacu mu bihe bibi cyanyuzemo. Agomba kubiryozwa. Ndizera ko n’abantu bose yakoranye na bo bazagezwa imbere y’ubutabera.”

Kuri Christine Amanpour, ubuhamya bwa Nyiramirimo bwari buteze ikibazo, kuko yari kugaragaza neza amateka y’ibyo Rusesabagina yakoze muri Hotel des Milles Collines, ugasanga ibyari ukumuvugira bihindutse kumutamaza.

Yolande Makolo, Ushinzwe Itumanaho mu Biro by’umukuru w’Igihugu, yavuze ko kuba Amanpour n’abamufasha gutegura ikiganiro cye barirengagije kumva ibisobanuro bya Nyiramirimo wari buhagararire u Rwanda byerekana ko intego y’ikiganiro itari ugutangaza ukuri, ahubwo yari ugukomeza guharabika u Rwanda n’Umukuru warwo ndetse no kugerageza umugambi wabo wo guhishira amarorerwa yakozwe na Rusesabagina babinyujije mu kwerekana isura y’ikinyoma yamuhimbiwe.

Asonanura uko byagenze, yagize ati “nta mpamvu yo guhisha uko byagenze mu gihe icyo bashaka mu by’ukuri ari ugukomeza imvugo z’urwango ku Rwanda.”

Perezida Kagame nawe aherutse kugaruka ku bikorwa nk’ibi byo guharabika u Rwanda, avuga ko ababikora babiterwa n’ubwirasi.

Yagize ati “Ese utekereza ko bamwe muri aba bantu bagira isoni? Ni abirasi gusa, babogama.”

Ibi kandi binagaragarira mu bigize ikiganiro muri rusange, kuko Sundaram, udasanganywe ubunararibonye mu mategeko, yavuze ko “Rusesabagina atazahabwa ubutabera bwuzuye… ikizabaho ni uko, bijyanye n’uko byagenze, hazabaho urubanza rwa nyirarubeshwa rwo gucisha bugufi umuntu wubashywe nka Rusesabagina.”

Izi ni imvugo zikunze gukoreshwa na benshi mu barwanya u Rwanda, ariko icyirengagizwa ni uko ubutabera bw’u Rwanda bwizerwa ku rwego mpuzamahanga ku buryo bunaburanisha abantu bakoze ibyaha bikomeye birimo na Jenoside, urugero rukaba Leon Mugesera woherejwe na Canada kuburanira mu Rwanda, akaba aherutse no gukatirwa igifungo cya burundu.

Amanpour na Sundarum bakoze ikiganiro kivuga ku Rwanda, nyamara rutatumiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .