Umuburo ku bitwikira n’abikoresha impanuka bagamije indonke mu bigo by’ubwishingizi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Ukwakira 2020 saa 11:14
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Ubwishingizi mu Rwanda, ASSAR, ryaburiye abakiliya b’ibi bigo batandukaye bitwikira inzu abandi bakikoresha impanuka bagamije kubona indonke.

Ni kenshi mu Rwanda humvikana abantu bagize ibyago bitandukanye birimo kuba inzu zabo zafatwa n’inkongi y’umuriro n’impanuka z’ibinyabiziga. Ku bagize ibyago nk’ibi iyo bishinganishije biba ari igihe cyo kugira ngo ibigo by’ubwishingizi bakorana bibagoboke.

Muri uyu mubare w’abahura n’ibi byago bitandukanye, ASSAR ivuga ko harimo n’ababyikururira bagamije kungukira mu bigo by’ubwishingizi.

Nubwo bishobora kumvikana nk’ibidashoboka, Umuyobozi wungirije wa ASSAR, Jean-Chyrisostome Hodari, yavuze koko ko bibaho ko hari abantu bitwikira abandi bakikoresha impanuka.

Ati “Ntabwo ari benshi babikora, aba ari umuntu ugamije indonke inyuze mu buryo butemewe, icyo twamubwira ubu turi maso, inzego z’igihugu nazo ziradufasha kandi tugiye gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga buzadufasha ku buryo ntibazabona uko babigenza. Ikiza ni ukureka tugakorana mu buryo bwiza.”

Akomeza avuga ko uwijandika muri ibi bikorwa aba ari kwishyira mu kaga ko gukurikiranwa mu buryo bw’amategeko ndetse no kutishyurwa.

Ati “Iyo bibaye rero tubishyikiriza inzego za Leta zibishinzwe, bagakora iperereza hanyuma zikabahana nk’uko amategeko abiteganya, hanyuma abiteje impanuka ntabwo tubishyura.”

Hodari avuga ko uku kwitwikira no kwikoresha impanuka biri mu bituma hari n’abagira ibibazo bagatinda kugobokwa kuko habanza gukorwa iperereza ngo harebwe niba nta ruhare bafite muri izi nsanganya ziba zababayeho.

Ati “Niyo mpamvu iyo haje ikibazo cyo kwishyura, haza kwibaza niba umuntu koko akwiye kwishyura? Hari igihe aba afite ukuri natwe tudafite ukuri, tukajya mu manza.”

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo by’ubwishingizi 12 aribyo Sanlam GI, Sanlam Vie, Radiant Insurance, UAP Insurance Company, BK-General Insurance, Prime Insurance, MUA Insurance, May Fair Insurance, Prime Life, Sonarwa GI, Sonarwa Life na Britam Insurance.

Umuyobozi wungirije wa Assar, Hodari yaburiye abitwikira n'abikoresha impanuka bashaka kungukira mu bigo by'ubwishingizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .