Umuntu wa 33 yahitanywe na Coronavirus mu Rwanda, 268 bo bakize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Ukwakira 2020 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umugabo w’imyaka 42 yahitanywe na Coronavirus mu Rwanda, bituma abamaze gupfa bazize iki cyorezo baba 33.

Tariki 30 Gicurasi 2020 nibwo umuntu wa mbere yishwe na Coronavirus mu Rwanda, kuva icyo gihe hakomeje gukazwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo gusa abandi 32 bamaze gupfa barimo n’uwishwe nacyo kuri uyu wa 14 Ukwakira.

Kuri uyu munsi usibye uwapfuye, mu bipimo 1753 byafashwe hagaragaye abandi banduye 32 bituma umubare w’abamaze kwandura mu gihugu hose nawo wiyongera uba 4940.

Mu barwayi bashya bagaragaweho icyorezo, harimo 26 babonetse i Kirehe mu tsinda ry’abapimwe mu nkambi y’impunzi, batatu bo muri Gatsibo, babiri b’i Rubavu n’umwe w’i Gicumbi.

Abamaze gukira bo ni 4398 barimo 268 bakize icya rimwe uyu munsi mu gihe harabarurwa abantu bakirwaye 509.

Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .