Kuri uyu wa Gatandatu Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abandi bantu 18 basanzwemo Coronavirus, barimo 14 b’i Kigali bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, na bane b’i Nyamagabe. Babonetse mu bipimo 2272 byafashwe.
Uretse abasanzwemo uburwayi, abakize biyongereyeho abantu 65 bagera ku 2910, bangana na 62% by’abamaze gusangwamo Coronavirus mu Rwanda bose hamwe. Bivuze ko abakirwaye ari abantu 1753.
Kugeza ubu ibipimo bimaze gufatwa ni 474,039, aho ijanisha ku bandura ari 0.8%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!