Umushinga wo kubaka amacumbi ahahoze ‘1930’ waheze he?

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 20 Ukwakira 2019 saa 01:45
Yasuwe :
0 0

Imyaka ibiri igiye gushira iyitwaga ‘1930’ yabaye gereza y’amateka akomeye mu Rwanda ari amatongo, nyuma y’aho abagororwa barenga ibihumbi bitatu bari bayifungiwemo bimuriwe i Mageragere muri gereza nshya.

Nyuma yo kwimurwa, Urwego rw’Igihugu rw’Amagereza, RCS, rwavuze ko ahari iyi nyubako hari mu maboko ya leta, ko ariyo igomba kugena ikigomba gukorerwamo.

Ku rundi ruhande, abantu batandukanye bakunze kugaragaza ko iyi nyubako yazabungabungwa ikaba inzu ndangamateka nka gereza ya mbere mu Rwanda, icumbi ry’abakomeye n’aboroheje barenze ku mategeko.

Umuyobozi Mukuru wa CHIC (Champion Investment Corporation), Ngabonziza Tharcisse, yabwiye IGIHE ko bamaze gukora inyigo yo kubaka amacumbi (apartment) ahahoze ‘1930’, ubu igitegerejwe ni igisubizo cy’Umujyi wa Kigali.

Ati “Iby’ibanze twarabyumvikanye, twarabibahaye, twanamaze no kubiganira ku buryo ubu dutegereje, ariko ubona ko bishyirwamo ingufu cyane. “

Yakomeje avuga ko bateganyije kubaka amacumbi ari mu byiciro bitandukanye yaba aciriritse n’ay’abafite amikoro yisumbuyeho ari mu bwoko butatu.

Ati “Ubundi hariya hantu harenze hegitari umunani, aho twabyaza umusaruro twabonaga ari nka hegitari eshanu kubera ko hari igice gisa n’igifite ubutumburuke bwo hejuru bavuga ko kuhubaka bitakunda, ahagana inyuma ku muhanda wa kaburimbo.”

“Gereza ntabwo izagumaho, hasigara ikimenyetso gito, yasenywa. Ubwo burenganzira bari babuduhaye ko hasigaraho ikimenyetso gito cyo kugaragaza ko habaye icyo kintu, niyo hasigaraho urukuta rukandikwaho.”

Kugeza ubu ntiharatangazwa ingano y’amafaranga azakoreshwa mu kubaka aya macumbi ariko biteganyijwe ko hashobora kujyamo ‘apartment’ ziri hagati ya 700 na 800.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza