Umuvunyi yasabiye ibihano abayobozi bagize uruhare mu guteza Leta igihombo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nzeri 2020 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Inama Ngishwanama yo Kurwanya Ruswa n’Akarengane ku rwego rw’Igihugu yasabiye ibihano byo mu rwego rw’akazi, umukozi cyangwa umuyobozi wagize uruhare mu guteza Leta igihombo, binyuze mu kwemeza, kwishyura imirimo itarakozwe cyangwa iyakozwe nabi ndetse n’ugura ibidakenewe, hatabanje gutegereza iperereza n‘ikurikiranwa mu Nkiko ry’abakekwaho icyaha cya ruswa.

Inama y’Inama Ngishwanama yo Kurwanya Ruswa n’Akarengane ku rwego rw’Igihugu yabaye kuri uyu wa 24 Nzeri 2020, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, iyoborwa n’Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase.

Iyo Nama Ngishwanama ni ihuriro ry’abayobozi b’inzego zitandukanye zirimo iza Leta, izigenga n’imiryango itari iya Leta, zifite mu nshingano zazo kurwanya ruswa n’akarengane.

Abitabiriye iyo nama baganiriye ku gukaza ingamba zo kurwanya ruswa hashingiwe kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo mu mwaka wa 2018-2019, aho bagaragarijwe ko imicungire mibi y’imari n’umutungo bya Leta byateje igihombo kinini.

Muri uwo mwaka w’ingengo y’imari, amafaranga yakoreshejwe nta nyandiko ziyasobanura, ayasesaguwe, ayasohotse nta burenganzira n’ayanyerejwe yageze kuri miliyari 8,6 Frw, avuye kuri miliyari 5,6 Frw mu 2018 na miliyari 7,9 Frw mu 2017.

Mu kurushaho gushimangira politiki yo kutihanganira na gato imyitwarire n’imikorere iganisha kuri ruswa kandi iteza Leta igihombo, iyi Nama yafatiwemo ibyemezo bikomeye.

Birimo "Gutanga ibihano byo mu rwego rw’akazi ku Umukozi wese cyangwa Umuyobozi wagize uruhare mu guteza Leta igihombo yemeza, anishyura imirimo itarakozwe cyangwa iyakozwe nabi ndetse n’ugura ibidakenewe, hatabanje gutegereza iperereza n‘ikurikiranwa mu Nkiko ry’abakekwaho icyaha cya ruswa.“

Muri iyo nama kandi hemejwe kongera imbaraga mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ashingiye ku masoko ya Leta, kugira ngo hirindwe imikorere mibi yaganisha ku guhombya Leta; Inzego zireberera Ibigo bya Leta zifatanyije n’Ikigo Gishinzwe Amasoko ya Leta (RPPA) zikabigiramo uruhare rukomeye.

Hanashyizweho itsinda Tekinike ry’Abakozi baturuka mu Nzego zigize Inama Ngishwanama yo Kurwanya Ruswa n’Akarengane, rishinzwe gusuzuma imitungo ya Leta yose idakoreshwa, uko imeze ubu ndetse rigatanga inama y’icyo iyo mitungo yakoreshwa n’icyakorwa kugira ngo hakumirwe bene iyo mitungo igurwa idakenewe, ababigizemo uruhare bagakurikiranwa.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko Ikibazo cy’imitungo idakoreshwa cyakomeje kugaragara, aho mu igenzura ryakozwe kugeza ku wa 30 Kamena 2019, yabonye imitungo 107 idakoreshwa, ifite agaciro ka miliyari 17,2 Frw.

Harimo 60 yagaragaye mu igenzura rya vuba ifite agaciro ka miliyari 7.1 Frw n’indi 47 ifite agaciro ka miliyari 10, Frw yagaragajwe mu magenzura yabanje, yari itarakoreshwa.

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .