Umwavoka wa Kabuga yasabye ko yoherezwa i La Haye aho kuba Arusha

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 5 Ukwakira 2020 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Umwavoka wa Felicien Kabuga yandikiye Perezida w’Urwego Rwasigariye Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, Umucamanza Carmel Agius, amusaba ko uwo yunganira ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yaburanira i La Haye mu Buholandi, aho kuba i Arusha muri Tanzania nk’uko inyandiko yasabaga ko afatwa ibiteganya.

Urukiko rusesa Imanza rw’i Paris mu Bufaransa ruheruka gutesha agaciro ubujurire bwa Kabuga ushinjwa kuba umwe mu baterankunga bakuru ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, wasabaga kuburanira mu Bufaransa, rwemeza ko ashyikirizwa IRMCT ifite icyicaro i Arusha muri Tanzania n’i La Haye mu Buholandi.

Kuri uyu wa Mbere, umwunganizi wa Kabuga, Me Emmanuel Altit, yandikiye Umucamanza Carmel Agius asaba ko uyu mukambwe yazaburanira mu Buholandi, aho koherezwa i Arusha.

Impamvu yatanze zirimo kuba ubuzima bwe budahagaze neza ndetse ko muri Tanzania nta ngamba zihamye zashyizweho zo kwirinda Coronavirus, bityo bikaba byashyira mu kangaratete ubuzima bw’uyu musaza usanzwe unafite ibibazo by’uburwayi.

Ikindi kandi yavuze ko kumujyana i Arusha ari ukumuvutsa uburenganzira bwe bwo kuba hafi y’umuryango we kandi abyemerewe.

Me Altit yakomeje ati “Kabuga afite uburenganzira bw’ibanze cyane burebana n’ubuzima bwe busanzwe ndetse n’uburyo Isi ikeneye ubwirinzi bwo kunoza isuku bijyanye n’icyorezo cya COVID-19.’’

“Kumwohereza i La Haye nibyo byatanga umutekano ko uburenganzira bwa Félicien Kabuga buzubahirizwa.’’

Ni mu gihe kandi ngo koherezwa i La Haye nta ngaruka bizagira ku migendekere y’urubanza ndetse n’uburyo ruzategurwamo.’

Kabuga n’abunganizi be barwanyije cyane icyemezo cyo kumwohereza kuburanira mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania bavuga ko ‘uyu mukambwe w’imyaka 87, adakwiye koherezwa kuburanira mu bilometero birenga 7000 kandi asangwanywe uburwayi buzwi burimo diabete, umuvuduko w’amaraso ndetse n’indwara ya Leukoaraiosis, byose byiyongera ku zabukuru asanganywe.

Kabuga yatawe muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2020, afatirwa i Paris mu Bufaransa ari naho ubu afungiwe.

Nyuma y’ifatwa rye, Umushinjacyaha ku wa 20 Gicurasi yasabye ko inyandiko ifata Kabuga yatanzwe ku wa du 29 Mata 2013 ivugururwa, hagashyirwaho ko Félicien Kabuga yaba yoherejwe i La Haye aho kuba Arusha, kubera impungenge zishingiye ku cyorezo cya Covid-19.

Gusa icyo gihe umucamanza yanzuye ko ubwo busabe buje kare, hakazafatwa ingamba zikwiye umunsi igihe cyo kumwohereza cyazaba kigeze.

Uyu mwavoka avuga ko Perezida wa IRMCT afite ububasha bwo guhindura icyemezo, Félicien Kabuga akoherezwa i La Haye aho kuba Arusha. Hateganyijwe umwanzuro uzafatwa kuri ubu busabe.

Umucamanza Carmel Agius aheruka gushyiraho abacamanza batatu bazaburanisha Kabuga, barimo Umwongereza Iain Bonomy, Umunya-Uruguay, Graciela Susana Gatti Santana w’imyaka 56 na Elizabeth Ibanda–Nahamya ukomoka muri Uganda.

Kabuga Félicien ntacyoherejwe kuburanira i Arusha muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .