Umwihariko wa buri mujyi mu izaba igize u Rwanda mu 2050 mu miturire n’imikoreshereze y’ubutaka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 Ukwakira 2020 saa 04:51
Yasuwe :
0 0

Muri Nyakanga uyu mwaka Inama y’Abaminisitiri yemeje igishushanyombonera gishya cy’imikoreshereze y’ubutaka, kigamije gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’iterambere 2050 u Rwanda rwihaye.

Ni igishushanyo kigamije kuyobora imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda mu myaka 30 iri imbere, hirindwa ko bukoreshwa nabi aho bamwe babukoreshaga batitaye ku bikorwa bindi bibukeneye, ikibazo cy’imiturire imaze gukwirakwira ahantu hose n’ibindi.

Mu 2050, byitezwe ko u Rwanda ruzaba rutuwe n’abaturage basaga miliyoni 22, barimo 70% bazaba batuye mu mijyi naho 30 batuye mu byaro.

Kugira ngo bigerweho bisaba imbaraga zidasanzwe haba mu kongera umubare w’abatuye mu mijyi ukava kuri 18.4 %. Kongera abatuye mu mijyi bizajyana no kwagura imijyi, kuyongerera ubushobozi no kuyubaka bigendanye n’igihe ku buryo izabasha kwakira no gutuza 52% by’abantu bashya bazayijyamo mu myaka 30 iri imbere.

Mu gusigasira ikoreshwa neza ry’ubutaka, igishushanyo mbonera gishya cyerekanye icyo buri butaka buzakoreshwa hashingiwe ku nzego z’ubukungu z’igihugu.

Ubuhinzi n’ubworozi byagenewe gukorerwa kuri kilometero kare 12.433 , bingana na 51,5% by’ubutaka igihugu gifite. Amashyamba yahariwe kilometero kare 7.725, ni ukuvuga 32% by’ubutaka bw’igihugu naho imiturire n’ibikorwa remezo byose hamwe n’imihanda bigenerwa ubuso bwa kilometero kare 3.980 (15,1%).

Amazi n’ibishanga bikomye n’imbago zabyo byihariye kilometero kare 2.200, ni ukuvuga 8,5 % by’ubuso bw’igihugu.

Buri mujyi uzaba ufite umwihariko

Mu guteza imbere imijyi no kuyitunganya ngo izabashe kwakira no gutunga umubare munini w’abanyarwanda mu myaka 30 iri imbere, igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyateganyije umwihariko wa buri mujyi mu izaba igize igihugu.

Mu 2050, biteganyijwe ko abantu miliyoni 15,4 bazaba batuye mu mijyi 101 izaba iri mu Rwanda, mu gihe miliyoni 6,6 bazaba batuye mu byaro ariko nabo bagatura ku midugudu.

Byatumye icyo gishushanyombonera kigabanya imijyi yo mu Rwanda mo ibyiciro bitanu birimo Umujyi wa Kigali, imijyi itatu igaragiye Umujyi wa Kigali, Imijyi umunani yunganira Umujyi wa Kigali, imijyi 16 iciriritse y’Uturere n’Imijyi mito (santeri) 73.

Umujyi wa Kigali biteganyijwe ko uzaba utuwe n’abaturage bari hagati ya miliyoni 3 na miliyoni 3,8 bari ku bucucike bw’abaturage buri hejuru ya 9000 kuri kirometero kare imwe.

Imijyi itatu igaragiye Umujyi wa Kigali hashyizwemo Muhanga, Bugesera na Rwamagana. Buri mujyi uzaba ufite abaturage bari hagati ya 650.000 na 1.000.000.

Umujyi wa Muhanga uzaba ari umujyi w’ubucuruzi butandukanye no gutunganya amabuye y’agaciro n’ibindi. Umujyi wa Bugesera uzateza imbere cyane ubwikorezi n’inganda naho Umujyi wa Rwamagana uzaba umujyi wo guteza imbere umusaruro w’ubuhinzi. Ubucucike bw’abaturage kuri kilometero kare imwe bugomba kuba hagati ya 8000-9000.

Igishushanyombonera cy’ubutaka kandi, giteganya ko imijyi umunani ariyo izaba yunganira umujyi wa Kigali. Muri yo harimo Musanze, Rubavu, Rusizi, Huye, Nyagatare, Karongi, Kirehe na Kayonza. Ni imijyi izifashishwa mu kwegereza abaturage bahaturiye iterambere ryihuse mu nzego zitandukanye. Buri mujyi muri iyo uzaba ufite abaturage bari hagati ya 250.000 na 650.000.

Iyo mijyi izateza imbere ubucuruzi bw’imbere mu gihugu n’ubwambukiranya imipaka. Ubucucike bw’abaturage kuri kilometero kare imwe muri iyo mijyi bugomba kuba hagati ya 7000-8000.

Imijyi iciriritse 16 y’Uturere dusigaye aho buri mujyi ufatwa nk’icyicaro cy’ako karere na yo izakomeza gutera imbere mu buryo burangwa n’imiturire yegeranye itanga umusaruro. Iyo mijyi ni Nyanza, Ruhango, Kamonyi, Gisagara, Nyamagabe, Nyaruguru, Ngoma, Gatsibo, Gicumbi, Rulindo, Gakenke, Burera, Rutsiro, Nyabihu, Ngororero, Nyamasheke.

Buri mujyi uzaba ufite abaturage bari hagati ya 100.000 na 250.000 bari ku bucucike bw’abaturage kuri kilometero kare imwe buri hagati ya 6000-7000.

Biteganyijwe ko hazaba hatejwe imbere kandi imijyi mito cyangwa santere zo mu cyaro zizaba zingana na 73. Izi zizaba zifite inshingano zo gufasha cyane icyaro kugurisha umusaruro ukomoka ku buhinzi mu bice by’icyaro biyizengurutse. Buri mujyi muto uzaba ufite abaturage bagera kuri 25.000.

Mu gutoranya izi santere hashingiwe ku zisanzwe zihari ari nazo zizafashwa gukomeza gutera imbere zikura mu buryo buboneye butabangamira ubutaka bw’ubuhinzi buzikikije.

Urutonde rw'udusantere tuzaba tuyingayinga imijyi mu Rwanda mu 2050

Mu cyaro naho, abaturage bazatuzwa ku midugudu ku buryo izaba igera ku 3000 igakoresha ubutaka butarenze kilometero kare 1241 kugira ngo haboneke ubutaka bwo guhingaho mu buryo buhujwe.

Biteganyijwe ko hagati y’umudugudu n’undi hakwiye kubamo nibura kilometero enye. Buri Kagari kazagira umudugudu umwe cyangwa ibiri gusa yo gutuzaho abantu.

Imyubakire idasanzwe hirindwa kumara ubutaka

Mu kwirinda ko abaturage bakoresha ubutaka bwinshi, buri mujyi wagiye ugenerwa uburyo bw’imiturire n’imyubakire bitamara ubutaka.

Igishushanyombonera giteganya ko ikibanza cyo guturaho kitagomba kurenza metero kare 300. Hazashyirwa ingufu kandi mu gutura mu buryo bw’imiryango 4 cyangwa 8 mu nzu imwe ikomatanye. Buri mudugudu uzaba ufite ingo zibarirwa muri 550 zizaba zikikijwe n’ubutaka bwo guhingaho bungana nibura na hegitari 420.

Ubu mu Rwanda habarwa inzu agera kuri 2.800.000. Kugira ngo Abanyarwanda bazaba bagera kuri miliyoni 22.1 bazabone aho gutura mu 2050, hazaba hakenewe inzu miliyoni eshanu n’igice, bivuze ko hakenewe kubakwa inzu 150.000 buri mwaka.

Igishushanyombonera gishya giteganya ko mu kwirinda ko izo nzu nshya zubakwa mu kajagari cyangwa mu buryo bumara ubutaka, hazaherwa ku kuvugurura utujagari dusanzwe no kubaka ubutaka butubatse buherereye mu mbago z’imijyi n’udusanteri bisanzwe mbere yo kwagura imijyi no gukoresha inkengero zayo.

Bishingiye kuri buri mujyi, hateganyijwe kubakwa inzu zisanzwe zitageretse n’izindi z’amagorofa yubakwa ageretse rimwe cyangwa kenshi kugera ku maremare cyane bitewe n’ubushobozi bw’abaturage bo muri buri mujyi.

Uburyo bwo kubaka inzu ndende zizamurwa ariko zitubakiwe rimwe buremewe ariko inyubako igakomeza igasa neza nk’iyarangiye kugira ngo uko ubushobozi bubonetse bwo kwagura inzu, ishuri cyangwa ivuriro bikorerwe hejuru yayo bidasabye kwagura mu butambike.

Inzu ndende ishobora gukorerwamo ibintu bitandukanye harimo guturwamo hejuru no gukorerwamo ubucuruzi hasi (mixed-use apartment). Mu mijyi ikomeye, inzu z’ubucuruzi n’ubutegetsi, parikingi, imihanda n’ibindi bigomba gukoresha ubutaka bw’ikuzimu.

Igishushanyombonera cy'umujyi wa Kigali, kigaragaza uko uwo mujyi uzaba uteye mu 2050
Umujyi wa Muhanga ni umwe mu yunganira Kigali uzaba ufite ubukungu buturuka ku bucuruzi n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro
Nyanza ni umujyi ukomeje gutezwa imbere ngo ujyanishwe n'icyerecyezo cy'igihugu
Umujyi wa Huye wahoze ari uwa kabiri kuri Kigali umaze iminsi uvugururwa ngo usubirane umwanya wahoranye
Umujyi wa Muhanga ukomeje gutera mbere cyane ndetse watangiye gukurura bamwe mu bashoramari n'abashaka kuhatura
Umujyi wa Rusizi uri mu ya mbere yunganira Kigali igomba gutezwa imbere dore ko uri ku mupaka w'u Rwanda na RDC
Umujyi w'ubucuruzi n'ubukerarugendo wa Rubavu, ni umwe mu itanga icyizere mu iterambere ry'u Rwanda
Mu myaka mike ishize, hashyizwe ingufu mu guteza imbere umujyi wa Nyagatare uherereye mu Burasirazuba bw'u Rwanda
Musanze, umujyi wizihira abakerarugendo witezweho gukomeza kuba igicumbi cy'iterambere mu myaka iri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .