Umwihariko wa ‘Ecobank Virtual Card’, ikarita ikorerwa kuri porogaramu ya ‘Ecobank Mobile App’

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 3 Ukwakira 2020 saa 04:02
Yasuwe :
0 0

Banki y’abacuruzi ya Ecobank Rwanda, yazanye ikarita y’umwihariko mu Rwanda, aho ku muntu wese ubyifuza ashobora kwikorera ikarita y’ikoranabuhanga yitwa Ecobank Virtual Card, akayikora anyuze kuri porogaramu ya Ecobank yitwa ‘Ecobank Mobile App’, bitabaye ngombwa ko ajya ku mashami yayo ari hirya no hino mu gihugu.

Ni ikarita y’umwihariko, kuko ari yo yonyine mu Rwanda ishobora gukorwa binyuze muri porogaramu runaka, ndetse ikaba ifite ubushobozi bwo kwishyura ibintu kuri murandasi nk’andi makarita yose, gusa ikaba idafite aho ihuriye na konti umuntu asanzwe afite muri banki, ari na byo bituma igira umutekano uhagije.

Ecobank Virtual Card ikorwa umuntu yinjiye muri porogaramu ya Ecobank Mobile App, ubundi akajya ahanditse ijambo ‘card’ maze agakurikiza amabwiriza, ikarita ye akayifungura yibereye iwe.

Iyi karita ikoreshwa hishyurwa ibicuruzwa kuri murandasi ku maguriro yose asanzwe yemera ubwishyu bukoresheje Visa na Master Cards.

Mu gihe amafaranga akubanye make, umuntu ashobora kuyongeraho yifashishije Ecobank Mobile App, ubundi agakomeza ibikorwa bye nta nkomyi.

Ecobank Virtual Card itandukanye n’izindi karita zisanzwe, kuko yo idafatika nk’uko bisanzwe bimenyerewe ku zindi karita, ahubwo ikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, kandi ikaba ifite ibyangombwa byose biba biri ku makarita asanzwe, gusa yo ukayitunga utayifite mu ntoki nk’uko bimenyerewe ku zindi karita.

Iyi karita kandi ishobora no gutangwa nk’impano kuri mugenzi wawe, nawe akabasha kugura ibyo akeneye kuri murandasi ayifashishije.

Ikarita ya Ecobank Virtual Card ifasha abantu kwishyura ibicuruzwa kuri murandasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .