Umwihariko wa Rapid Transfer, uburyo bwa Ecobank bufasha kohereza no kwakira amafaranga mu bihugu 33 bya Afurika

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 12 Ukwakira 2020 saa 05:04
Yasuwe :
0 0

Uko imyaka ishira indi igataha, abantu bagenda barushaho gukenera uburyo buborohereza kubona serivisi z’imari bashaka kandi amahitamo ya benshi agahuriza kuri serivisi zihuse, zihendutse kandi zizewe.

Si ibyo gusa kuko n’imibereho ya muntu muri iki gihe imuhatira gushabikira hirya no hino, rimwe na rimwe agasabwa gukorera mu bihugu birenze kimwe.

Mu rwego rwo gusubiza ibyifuzo n’ibibazo by’abantu batandukanye, Banki y’Ubucuruzi ya Ecobank yashyizeho uburyo bwihariye bufasha abakiliya bayo n’abayigana muri rusange guhererekanya amafaranga mu bihugu 33 ikoreramo muri Afurika bitabagoye, uburyo buzwi nka ’Rapid Transfer’.

Rapid Transfer ni uburyo bufasha umuntu kwakira no kohereza amafaranga mu bihugu byose Ecobank ifitemo amashami ku mugabane wa Afurika. Ubu buryo kandi bunafasha abagana Ecobank kubasha gukura cyangwa gushyira amafaranga kuri konti zabo ziri mu kindi gihugu, nk’igihe wenda utari mu gihugu waturutsemo.

Nk’urugero, umuntu ufite konti muri Ecobank Rwanda ariko ari mu kindi gihugu gikoreramo Ecobank nka Nigeria, ashobora gukura amafaranga cyangwa akayohereza kuri konti ya Ecobank Rwanda akayashyira kuri konti ya Ecobank yo muri Nigeria.

Iyi serivisi iboneka ku mashami yose ya Ecobank mu gihugu ndetse ku ba-agent ba Ecobank Xpress point.

Iyi serivisi kandi ishobora kuboneka hifashishijwe ikoranabuhanga kuko hariho uburyo abafite telefoni zigezweho bashobora kwikorera izi serivisi zose, binyuze kuri porogaramu ya Ecobank yitwa ‘Ecobank Mobile App’ iboneka kuri Play Store na App store.

Rapid Transfer kandi ishobora gukoreshwa n’abafite mudasobwa banyuze kuri murandasi, bagakoresha uburyo buzwi nka ‘Ecobank Online’.

Rapid Transfer ni uburyo buhendutse ugereranyije n’ubundi buryo busanzwe bukoreshwa mu kohereza no kwakira amafaranga, ndetse by’umwihariko, Rapid Transfer ifasha umuntu uyikoresha kwakira amafaranga yoherejwe mu gaciro k’ifaranga ry’igihugu arimo.

Nk’urugero, niba umuntu ari mu Rwanda akohererezwa amafaranga n’umuntu uri muri Zambie ari mu makwacha (amafaranga akoreshwa muri Zambie), uwohererejwe amafaranga azayakira mu manyarwanda, hanyuma nawe nashaka kuyohereza, uri muri Zambie azayakira mu makwacha, ibi bikaba bifasha abakoresha Rapid Transfer kutirirwa bajya kuvunjisha igihe bamaze kwakira amafaranga.

Gukoresha Rapid Transfer kandi ntibisaba kuba ufite konti muri Ecobank kuko n’utayifitemo ashobora kujya ku ishami rya Ecobank cyangwa aba-agenti bayo (Ecobank Xpress point) ubundi agakoresha iyi serivisi.

Ecobank ifite amashami mu ibihugu 33 byo muri Afurika ari byo Togo, Gabon, Congo Brazzaville, Centre Afrique, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda, Uganda, Burundi, Kenya, Tanzanie, Zambie, Malawi, Zimbabwe, Mozambique, Cape Verde, Senegal, Guinée, Mali, Gambia, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberie, Cote d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Benin, Niger, Nigerie, Cameroun, Tchad, Guinée Equatoriale na Sao Tome and Principe.

Rapid Transfer ni uburyo bufasha abantu kohereza no kwakira amafaranga mu bihugu 33 biri ku mugabane wa Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .