Urugendo rw’imyaka umunani isomero rusange rya Kigali rimaze rishinzwe

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 7 Ukwakira 2020 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka umunani isomero rusange rya Kigali rifunguye imiryango, ubuyobozi bwaryo bwatangaje ko rimaze kugera kuri byinshi ahanini bishingiye ku ntego n’umukoro ryahawe mu 2012 ubwo ryafungurwaga ku mugaragaro na Madamu Jeannette Kagame.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nibwo, Umuryango w’abagiraneza wa Rotary Club Kigali-Virunga wahisemo kureba uko watangiza isomero ugamije gutanga umusanzu mu kubaka uburezi n’umuco wo gusoma no kwandika mu gihugu cyari kivuye ahantu habi.

Mu 2000, uyu muryango watangiye gukusanya inkunga yo kubaka iri somero, gusa riza kuzura neza mu 2012 bigizwemo uruhare rukomeye na Leta y’u Rwanda, imiryango itandukanye na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.

Ubwo ryatahwaga ryahawe inshingano zo guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika byose hagambiriwe kujijura abanyarwanda.

Umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi y’iri somero akaba n’umunyamuryango wa Rotary Club Kigali-Viruga, Birungi Masterjerb Paul, yavuze ko kugeza ubu bishimira ibyo rimaze kugeraho.

Ati “Icyo twabikoreye ni ukugira dushyigikire umuco wo gusoma no kwandika kandi twabigezeho […] Ubu ibikorwa birimo birakora neza, dufite amashami atandukanye harimo iry’abana rirakora neza, hakabamo aho ibitabo bigiye bitandukanye harimo n’ibindi byumba abantu baza gusomera mo bakiherera.”

Yakomeje avuga ko baryubaka bateganyaga ko rizakoreshwa n’abana bato ariko ubu batungurwa n’uburyo ryabaye n’ingirakamaro ku bantu bakuru.

Kuva iri somero ryakuzura mu 2012, ryahise ryegurirwa Minisiteri y’Uburezi, kuri ubu akaba ariyo igenzura imikorere yaryo umunsi ku munsi.

Nyuma y’imyaka umunani rimaze kugera kuri byinshi

Umuyobozi w’agateganyo w’iri somero, Mudahinyuka Sylvain, yavuze ko ubwo iri somero ryatangiraga mu 2012 ryari rifite ibitabo bisaga ibihumbi 13, kuri ubu rikaba rimaze kugira ibitabo birenga ibihumbi 30.

Uretse umubare w’ibitabo, ikindi kiyongereye ni umubare w’abagana iri somero, aho uyu munsi nibura abasaga 1024 barisura buri munsi mu gihe ubwo ryatangiraga mu 2012 ryaganwaga n’abantu 120 ku munsi.

Mu 2014 kandi iri somero ryaje kunguka ishami rikorera kuri internet, aho nibura abarigana bakoresheje internet bashobora gusangaho ibitabo birenga 200.

Iri somero kandi ryabashije kubaka andi masomero rusange hirya no hino mu gihugu agera kuri 62 kandi rikaba rigira n’uruhare mu guhugura abakora mu masomera atandukanye yo mu bigo by’amashuri.

Ni igicumbi cy’ubumenyi ku barisura

Abasura iri somero bavuga ko ryababere igicumbi cy’ubwenge ahanini bitewe n’ubwinshi bw’ibitabo bihaboneka kandi by’amoko atandukanye kandi buri cyiciro cy’abantu bashobora kwibonamo.

Nkeza Clement, ni umwe mu bakunze kugana iri somero ahanini aje gushaka ibitabo by’abana. Uyu mugabo avuga ko yatangiye kugana iri somero mu gihe cya Guma mu rugo, ariko muri iki gihe gito akaba avuga ko ryakundishije abana be gusoma.

Ati “Hashize igihe kitari kinini cyane nza kubatirira ibitabo ariko n’ibuntu ku bwange nabonye byiza cyane cyane mu rwego rwo gufasha abana kugira umuco wo gusoma ni ibintu njyewe nahoranaga inyota nibaza uko abana babyirukana uwo muco.”

Ibyiza by’iri somero Nkeza abihuriyeho na Celestine Abindekwe Ngarambe uvuga ko yatangiye kugana iri somero mu myaka itandatu ishize ubwo yigaga kaminuza ndetse akarushaho kuba umukiliya waryo w’imena ubwo yabyaraga kuko yatangiye no kurishakiramo ibitabo by’abana.

Abindekwe avuga ko iri somero rifite umwihariko wo kugira igice cyahariwe abana ndetse no kuba abantu basomera ubuntu. Ati “Hari uburyo bufasha abana, aho ubazana bakagira umwanya wo gusoma ibitabo by’inkuru[…] iri somero rifite umwihariko w’uko kurigana ari ubuntu, aho baca amafaranga ni igihe ushaka gutira ibitabo kandi nabwo ugereranyije n’ubumenyi ukuramo ni amafaranga make.”

Abindekwe avuga ko iri somero riri muri make yo mu Rwanda ushobora gushakiramo igitabo ukaba wizeye ko uri bukibone.

Nubwo ibikorwa by’iri somero bigenda byaguka umunsi ku munsi Mudahinyuka Sylvain avuga ko bakigorwa no kubona ibitabo byanditse mu Kinyarwanda, Igiswahili ndetse n’ibiri mu nyandiko ishobora gusomwa n’abatabona izwi nka ‘Braille.’

Iri somero ryatashywe ku mugaragaro mu 2012
Iri somero ririmo ibitabo birenga ibihumbi 130, birimo n'ibivuga k'u Rwanda
Mbere ya Coronavirus iri somero ryajyaga rihuza abana bari mu biruhuko rikabatoza umuco wo kwandika no gusoma
Umuyobozi w'agateganyo w'isomero rusange rya Kigali, Mudahinyuka Sylvain avuga ko rigenda ryaguka umunsi ku wundi
Abindekwe avuga ko iri somero rifite umwihariko w'uko kurigana ari ubuntu no kugira igice cyahariwe abana
Umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi y’iri somero, Birungi Masterjerb avuga ko rigenda rigera ku ntego zatumye rishingwa
Nkeza Clement, avuga ko iri somero ryakundishije abana be gusoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .