Urukiko ruratangaza umwanzuro ku bujurire bwa Rusesabagina

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 2 Ukwakira 2020 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu ruratangaza umwanzuro warwo ku bujurire bwa Rusesabagina ku gifungo cy’agateganyo yahawe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Rusesabagina aheruka kwitaba urikiko ku wa 25 Nzeri, icyo gihe yavuze ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwirengagije ingingo nyinshi ubwo rwafataga umwanzuro wo kumufunga by’agateganyo.

By’umwihariko yavuze ko afite uburwayi bukomeye burimo n’ikibazo cy’umuvuduko ukabije. Yavuze ko akwiye kurekurwa akaburana ari hanze aho yabasha kwitabwaho n’abaganga kurusha uko bikorwa ubu, gusa ubushinjacyaha bwo bwanze icyifuzo cye bushimangira ko gereza zo mu Rwanda zifite ubushobozi bwo kumwitabo.

Yavuze ko n’uyu munsi aho afungiye muri Gereza ya Mageragere ahabwa ibikenewe byose, ndetse hari n’imiti yavuye hanze nyuma y’uko bisabwe na muganga umuvura.

Rusesabagina n’abunganizi be baburanaga bavuga ko ari umuntu w’inyangamugayo, wahawe ibihembo mpuzamahanga ku buryo kuba yaburana ari hanze, nta mpungenge byatera kuko adashobora gutoroka.

Ubushinjacyaha burega Rusesabagina ibyaha 13 birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba ku nyungu za politiki n’ibindi.

Inkuru bifitanye isano: Rusesabagina yitabye urukiko aburana mu bujurire ku ifungwa n’ifungurwa: UKO IBURANISHA RYAGENZE (Amafoto)

Rusesabagina aburana asaba ko yafungurwa by'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .