Urukiko rwemeje ko dosiye ya Nsabimana ’Sankara’ ihuzwa n’iya Nsengimana Herman

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 1 Ukwakira 2020 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rukuru mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza, rwanzuye ko dosiye ya Nsabimana Callixte wiyise Sankara wari Umuvugizi w’Umutwe wa FLN, ihuzwa n’iya Nsengimana Herman wamusimbuye kuri uwo mwanya.

Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukwakira 2020, Nsabimana Callixte n’umwunganira mu mategeko batagaragara mu cyumba basanzwe baburaniramo hifashijwe ikoranabuhanga.

Mu iburanisha riheruka ku wa 10 Nzeri 2020, Ubushinjacyaha bwifuje ko urubanza rwa Nsabimana ruhuzwa n’urwa Nsengimana Herman basimburanye ku mwanya w’ubuvugizi bwa FLN, ndetse ibyaha baregwa bifitanye isano ku kigero kinini.

Icyo gihe Ubushinjacyaha bwasobanuye ko mu kwiregura kwa Nsabimana, yakunze kugaruka kuri Nsengimana Herman nk’umuntu bakoranye ibyaha, bityo basanga imanza zabo zombi zahuzwa.

Hasobanuwe ko no mu ibazwa rya Nsengimana Herman yagiye avuga kenshi ko aziranye na Nsabimana Callixte, kuko ari we wamujyanye mu mutwe wa FLN.

Nsabimana yahawe ijambo avuga ko ibijyanye no guhuza izo manza zombi atabirwanya, ariko we n’umwunganira mu mategeko bahabwa umwanya wo kubanza kubisesengura. Yavuze ko atifuza gutinza urubanza kuko n’ubusanzwe yatangiye yemera ibyaha byose aregwa akanabisabira imbabazi, bityo nibamara kumva neza impamvu yo guhuza izo manza zombi, bakomeza kuburana nta kibazo.

Nsabimana ‘Sankara’ yavuze ko ibyo ubushinjacyaha buvuga bifite ishingiro, bityo urukiko rwabifataho umwanzuro. Icyo gihe kandi yasabye ko hakwihutishwa na dosiye ya Rusesabagina Paul yise ‘Sebuja’, zigahuzwa ari dosiye eshatu kuko ari bwo hatangwa ubutabera bwuzuye.

Gusa kuri uyu wa Kane ariko inteko iburanisha urubanza yavuze ko nta dosiye ya Rusesabagina barakira, bityo ko guhuza urubanza n’urwo batarabonera dosiye byo bitashoboka.

Yanzuye ko urubanza ruhurijwe hamwe ruzakomeza tariki ya 24 Ugushyingo 2020.

Nsabimana Callixte wari umuvugizi w’abarwanyi ba FLN aregwa ibyaha 17 bishingiye ku bitero ku Rwanda n’ibikorwa by’abo barwanyi.

Birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, icyaha cy’iterabwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.

Aregwa kandi gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .