Urwego rw’Umuvunyi rwafatiye mu cyuho Umukozi ushinzwe Ubutaka mu Burasirazuba ari kwakira ruswa

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 2 Ukwakira 2020 saa 06:12
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Umuvunyi, ku bufatanye n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), ndetse na Polisi y’igihugu, rwataye muri yombi Umukozi Ushinzwe Iyandikisha ry’Ubutaka mu Ntara y’ Iburasirazuba wafatiwe mu cyuho yakira ruswa ingana na 200 000 Frw.

Uyu mugabo yafashwe hashingingiwe ku itegeko rigena ububasha n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 11 iruha ububasha bwo kugenza icyaha.

Ubusanzwe, icyaha cyo kwaka indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, cyangwa ntihakorwe icyagombaga gukorwa, gihanishwa ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Iki cyaha nikiramuka kimuhamye, azahanishwa gufungwa igihano kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’ u Rwanda yikubye kuva ku nshuro eshatu kugera ku nshuro eshanu z’agaciro k’indonke yakiriye cyangwa yatse.

Urwego rw’Umuvunyi rushishikariza Abaturarwanda kurwanya ruswa kandi bagatanga amakuru y’aho bayikeka ku gihe, kugira ngo ikumirwe, kuko ari kimwe mu bidindiza ubukungu bw’igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .