Urwijiji mu buzima bwa Paul Rusesabagina watwererewe ubutwari atakoze mu Rwanda

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 23 Nzeri 2020 saa 03:38
Yasuwe :
0 0

Rusesabagina Paul yamenyekanye cyane binyuze muri filime yamukinweho, Hôtel Rwanda, yamugaragaje nk’intwari yarokoye Abatutsi 1268 bari bahungiye muri Hôtel des Mille Collines, nyamara abayibayemo bavuga ko ibiyikubiyemo bihabanye n’ukuri.

Ikibazo cya Rusesabagina cyatangiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abamumenye muri icyo gihe bavuga ko yari afite inyota yo kwamamara ndetse yari arajwe ishinga no gukora ubushabitsi aho kwinjira muri politiki.

Umunyamakuru w’Umunyamerika, Philip Gourevich wahuye na Rusesabagina mu 1996, yabwiye Jeune Afrique ko ubwo bahuraga yamubonaga nk’umuntu udashaka gushimwa.

Abasesenguzi ariko bavuga ko mu buzima bwe bwose, Rusesabagina yakunze kugaragara nk’uhuzagurika, umuntu unyura mu nzira atazi neza aho izamugeza.

Urugero rwa hafi ni ubwo ku wa 28 Kanama yinjiye mu ndege bwite yo mu bwoko bwa Bombardier Challenger 605 ya Sosiyete yitwa GainJet yagombaga kwerekeza mu Bujumbura, ariko aza gufungura amaso yisanga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Ku wa 31 Kanama 2020 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye Paul Rusesabagina ukekwaho ibyaha 13 birimo n’iterabwoba.

Ifatwa rya Rusesabagina umaze imyaka 15 atavuga rumwe n’ubutegetsi benshi barifashe nka filime ndetse uburyo yafashwe kugeza uyu munsi ntibirasobanuka neza.

Ubwamamare bwa Rusesabagina bufite imizi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamakuru w’Umunyamerika, Philip Gourevich ni we watangaje bwa mbere inkuru y’ibyabereye muri Hôtel des Mille Collines mu gitabo yise “We Wish to Inform You That Tomorrow We Will Be Killed With Our Families’’ cyasohotse mu 1998.

Yabwiye The New Yorker ati “Yasaga n’uwifitiye icyizere ariko ntiyigeze ashaka kwitwara nk’intwari. Yabonekaga nk’uwibuka iki gihe nk’ikitari icye cy’ubutsinzi ahubwo nk’ibihe bidashimishije yanyuzemo.’’

-  Uko Rusesabagina yagizwe Umwami muri sinema ya Hollywood

Rusesabagina yabaye Umuyobozi (Manager) muri Hôtel des Diplomates, yaje kuhava agana muri Hôtel des Mille Collines mu 1993, aho yageze akubaka umubano n’abasirikare bakomeye mu gihugu, bakajya banasangira ako kunywa.

Yatangiye kuyobora Hôtel des Mille Collines ku wa 12 Mata 1994, nyuma y’icyumweru Jenoside itangiye. Bivugwa ko yahise yigwizaho ububasha bwose, akakira cyangwa akirukana uwo ashatse.

Umubano yari afitanye n’abasirikare bakuru ni wo watumye ngo ashobora kurinda abantu 1 268 bari bahungiye muri iyo nyubako. Iyi ni yo nkuru yifashishijwe n’Umunya-Irlande, Terry George wayoboye filime mu 2004.

Ayo mateka y’intwari yaryoheye uruganda rwa Sinema muri Hollywood ndetse Rusesabagina atanga umusanzu mu kwandika iyo filime yiswe Hôtel Rwanda.

Rusesabagina w’imyaka 66 yerekeje iy’ubuhungiro mu Bubiligi mu 1996 aho yabonye sitati y’impunzi, aza no guhabwa ubwenegihugu mu 2000.

Akihagera yashakiraga ubuzima mu gutwara taxi mu Mujyi wa Bruxelles yatangiye kwibona aramburirwa tapis zitukura mu mfuruka zitandukanye z’Isi.

Ubwo Hôtel Rwanda, yerekanwaga mu Mujyi wa Beverly Hills muri Leta ya California, Rusesabagina wari ufite akanyamuneza yari yicaye impande y’abakinnyi bakomeye muri sinema ya Amerika barimo Ryan Gosling, Angelina Jolie na Matt Damon.

Icyo gihe yari amaze kumenyekana ku buryo nyuma y’imyaka ibiri, yasohoye igitabo kimuvugaho yise: Un homme ordinaire bishatse kuvuga ‘Umugabo usanzwe.’

-  Ubutwari bwa Rusesabagina ni ukuri kwagoretswe

Filime ya Rusesabagina yanditse amateka akomeye ku Isi ndetse George W. Bush wari Perezida wa Amerika, mu Ugushyingo 2005 yambitse Rusesabagina umudali uzwi nka ’Presidential Medal Award of Freedom’.

Mu Rwanda, abenshi mu bahungiye muri hôtel Rusesabagina yayoboraga bavuga ko uyu mugabo ibimuvugwaho muri filime bihabanye n’ukuri.

Rusesabagina yahise anayoboka umurongo wo kuvuga nabi ubutegetsi bw’u Rwanda kuva mu myaka myinshi ishize ku buryo n’umunsi filime ye yerekaniweho i Kigali, umwanya we nta wari uwicayemo.

Urugendo rwo kwerekana ukuri kuri Rusebagina rwafashe indi ntera mu 2005 ubwo Privat Rutazibwa, wahoze ayobora Agence Rwandaise d’Information" (ARI) na Alfred Ndahiro, umushakashatsi akaba n’Umujyanama wa Perezida Kagame, batangazaga igitabo ‘Hôtel Rwanda ou le génocide des Tutsi vu par Hollywood’.

Nyuma y’umwaka umwe, mu butumwa bwanditswe muri Werurwe 2006 na Michael Arietti wari Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, yashimangiye ko ubwo bukangurambaga bugamije gutesha agaciro Rusesabagina kandi burangajwe imbere na Guverinoma y’u Rwanda.

Rusesabagina yakunze kugaragara atanga ibiganiro muri za kaminuza n’inama zikomeye ndetse hari aho yashinjwe gukoresha amagambo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu 2001, ubwo umushakashatsi w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), Albert Toch, yamwegeraga amusaba amakuru nk’uwari mu Bubiligi, Rusesabagina yamusubije ati “Oya. Ntibibaho. Igihe urukiko rwanyu ruzaburanisha Abatutsi b’abicanyi, aho nzagufasha.’’

Mu 2006 abajijwe ikibazo mu nama yabereye muri Minnesota mu 2011, Rusesabagina yagize ati “Mu 1994, mu Rwanda ni impamo ko Abahutu bishe Abatutsi babahora ubwoko bwabo. Kuva icyo gihe batangiye kwita ubwo bwicanyi Jenoside. Ndemeranya nabyo ariko mu Rwanda nta banyabyaha ku ruhande rumwe n’abahohotewe ku rundi. Twese twabaye abanyabyaha n’abagizweho ingaruka.’’

-  Imyaka itatu yo gukorana n’imitwe irwanya u Rwanda

Philip Gourevitch asobanura ko akimenyana na Rusesabagina yabonaga adafite gahunda yo kwinjira muri politiki.

Ati “Ubwo twahuraga, yagaragazaga ko atitaye ku butegetsi bw’Abahutu ‘Hutu Power’, RPF, cyangwa undi muntu wese. Ko ari umushabitsi ukunda kwita ku ishoramari rye.’’

Umwe mu bamushyigikiye avuga ko ari wa muntu wari ufite ‘imyitwarire ituma yumvwa n’abari mu myanya ifatirwamo ibyemezo ku ruhando mpuzamahanga.’

Rusesabagina yaje guhinduka umwe mu barwanya Leta y’u Rwanda bakorera hanze. Yahise yiyunga n’Umutwe wa RNC mbere yo gushinga Ishyaka rye PDR-Ihumure.

Mu 2010, Rusesabagina yaketsweho kugira uruhare mu gushyigikira FDLR, umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside babarizwa mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ubwo yabazwaga n’Ubushinjacyaha bwo mu Bubiligi nta mpungenge yagaragaje.

Muri Nyakanga 2017 nibwo Rusesabagina yamuritse umutwe wa politiki wa MRCD, atangaza anatangiza intambara y’amasasu ku Rwanda. Uyu mutwe niwo ushamikiyeho inyeshyamba za FLN, zigambye ibitero byinshi byagabwe mu Rwanda mu mpera za 2018.

Muri iki gihe, u Rwanda rwashyizeho impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinjwa iterabwoba barimo na Rusesabagina.

Ubwo yatabwaga muri yombi, umukobwa we Carine Kanimba yagaragaje ko batewe impungenge n’umutekano n’ubuzima bw’umubyeyi wabo.

Ati “Ntituzi neza uwo yari agiye guhura nawe i Dubaï ariko ntibyari bisanzwe ko tumubona agenda cyane.’’

Rusesabagina yeretswe itangazamakuru ku wa 31 Kanama 2020, ku wa 14 Nzeri agezwa imbere y’urukiko amenyeshwa ibyaha 13 akekwaho birimo iby’iterabwoba.

Nyuma y’iminsi itatu, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje ku byo ashinjwa, umwanzuro yahise ajuririra.

Rusesabagina Paul uheruka gutabwa muri yombi yamenyekanye cyane nyuma ya filime yamukinweho, Hotel Rwanda, yamugaragaje nk’intwari yarokoye Abatutsi basaga 1200 bahungiye muri Hotel des Mille Collines

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .