USAID yatangije ikiganiro kizahugurira urubyiruko kuba ba rwiyemezamirimo

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 29 Nzeri 2020 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa mbere, umushinga b’Abanyamerika USAID Huguka Dukore Akazi Kanoze, watangije ikiganiro kizajya gica kuri Radiyo Rwanda, kikazajya gihugurira urubyiruko kuba ba rwiyemezamirimo.

Iki kiganiro ni ubukangurambaga bugamije guhugurira urubyiruko kuba ba rwiyemezamirimo, kikaba gishamikiye ku mahugurwa asanzwe atangwa imbonankubone, yakomwe mu nkokora n’icyorezo Covid-19.

Mu gihe hari abitabira aya mahugurwa imbonankubone, abandi bo bazajya bayakurikira kuri radiyo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Kizaba kigizwe n’ibice 42, aho igice kimwe kizajya kimara hagati y’iminota 10 na 15.

Iki kiganiro kizajya gitambuka buri wa Mbere na buri wa Kane guhera saa tanu na 45 z’amanywa.

Kigamije guhereza urubyiruko ubumenyi bukenewe ku kwihangira umurimo nko mu bijyanye n’itumanaho, imiyoborere, gukemura ibibazo n’imyitwarire ikwiriye kuranga umukozi ukorera umushahara cyangwa uwikorera.

Umwe mu bari bitabiriye aya mahugurwa imbonankubone mu Karere ka Gicumbi, Celestin Nshimiyimana yavuze ko iyi gahunda ije ikenewe cyane, kuko we ngo yari amaze kumva yaratakaye.

Yagize ati “Mu bihe bya gahunda ya Guma mu Rugo yatewe na Covid-19, ntabwo twabashije gukomeza aya mahugurwa twigiramo kwihangira imirimo. Kuba tugiye kujya tuyakurikirana kuri radiyo ni ingenzi cyane, kuko mbere y’uko iki kiganiro kiza jye numvaga naramaze gutakara burundu.”

Biteganyijwe ko iki kiganiro kizajya kigera ku bantu imihumbi 40 b’urubyiruko. Bazajya abahabwa amasomo nk’ahabwa abitabira aya mahugurwa imbonankubone.

Aya mahugurwa aterwa inkunga n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abanyamerika utera inkunga ibikorwa by’iterambere, USAID, agenewe urubyiruko rutarangije kwiga, kandi rudafite akazi. Agenewe kandi abinjiza [b’urubyiruko] munsi y’Idolari 1.5$, bose hamwe bakaba bangana n’ibihumbi 350, bakaba baherereye mu turere 25 yirya no hino mu gihugu.

Iki kiganiro kizajya gikangurira urubyiruko kwihangira umurimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .