Yafashwe ku ngufu, arokoka impanuka muri Méditerranée: Ubuhamya bw’umukobwa wabonye agahenge ageze mu Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 31 Nyakanga 2020 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Samrawit (izina rye ryahinduwe ku bw’umutekano we), ni umwe mu mpunzi zaturutse mu gihugu cya Libya zibanza kwakirwa mu Rwanda, ndetse bamwe muri bo bagenda babona ibihugu bibakira, urugero ni nk’abaheruka kujyanwa muri Suède.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 ukomoka muri Eritrea yagejejwe mu Rwanda mu Ukwakira umwaka ushize, ari kumwe na bagenzi be 123 bavanwe muri Libya aho bari baraheze mu nkambi, nyuma y’igihe bagerageza kujya i Burayi gushakirayo ubuzima, ariko ntibahirwe n’amayira.

Bageze mu Rwanda bacumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora, hamwe na bagenzi babo biganjemo abakomoka mu bihugu bya Eritrea, Somalia na Sudan. Kugeza ubu iyo nkambi icumbikiye abagera kuri 258.

Samrawit yagize ati “Ntabwo mbasha kwakira ibintu nanyuzemo muri Libya, iyo mbitekerejeho iteka bimbuza amahoro.”

Mu nkuru ye igaragara ku rubuga rwa UNHCR, avuga uburyo yavuye muri Eritrea musaza we amaze iminsi ahunze kujyanwa mu gisirikare ku ngufu. Yaje gusanga nta muryango asigaranye, atinya ko nawe byamugeraho, ahitamo guhunga.

Igihe yari mu rugendo yaje gushimutwa, yisanga mu maboko y’abacuruza abantu mu mujyi umwe muri Sudan, hafi y’umupaka wa Libya. Asuka amarira yagize ati “Icya mbere baradushimuse, icya kabiri badufata ku ngufu. Badufatiragaho ibyuma. Ni gute kundi nari kubasha kubacika?”

Samrawit yaje gushyirwa mu nkambi y’abacuruza abantu ahitwa Kufra, ni mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Libya, ahamara amezi abiri. Abamufashe ngo basabaga ko bahabwa $6,000 bakamurekura.

Yagendaga agurwa n’abantu batandukanye, aza kwisanga mu gace ka Bani Walid, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Libya, aho yamaze amezi umunani. Iyo abara iyo nkuru yose ajenga amarira mu maso.

Yakomeje ati “Badukoreye ibintu biteye agahinda. Abantu twari benshi cyane, kuryama byabaga ari ukwihengeka. Batugaburiraga isahani imwe ku munsi y’amakaroni adahiye. Twahoranaga inzara.”

Aho hantu kandi amazi yari make n’ubwiherero nabwo ntibwari buhagije. Yakomeje ati “Habaga umwanda mwinshi, by’umwihariko ku bagore, kubera ko nko mu gihe cy’imihango ntitwabashaga gukaraba.”

Ababashimuse ngo barabakubitaga cyane bakabasaba amafaranga, muri make bakabakorera iyicarubozo. Ngo banabafataga ku ngufu ku karubanda cyangwa mu modoka, abagabo bo bakabatwikisha plastique ku biganza, cyangwa bakababoha, imitwe yabo bakayinika mu mazi.

Samrawit yaje kuvugana n’umuryango we, uza kuvugisha musaza we bagerageza gukusanya $12,000, yaje kumubohoza anamukodeshereza ubwato bwagombaga kumujyana mu Burayi.

Muri icyo kigabiro, yagendgaa akora ku gikomo yambaye ku kuboko.

Ati “Aka nagahawe n’inshuti muri Libya. Uwo muhungu niwe wakankoreye.” Uwo we ngo yagumye mu kigo bafungiwemo muri Libya, ndetse ngo amufitiye ubwoba kubera ko azi uburyo ibintu bimeze muri kiriya gihugu.

Agarutse ku rugendo rwe ava muri Libya, yibuka uburyo muri Nyakanga umwaka ushize, abambutsa abantu rwihishwa bafashe 350 muri bo, babajyana ku mwaro wa Mediterranee ngo baze kugerageza kujya i Burayi.

Ati “Twahagurutse saa sita z’ijoro, nyuma y’amasaha make ubwato buza kurohama.”

Icyo gihe ngo abantu basaga 150 bahise bapfa, iba imwe mu mpanuka z’ubwato za vuba zahitanye abantu benshi. Mu babashije kurokoka icyo gihe, abagore bari bane gusa, barimo na Samrawit.

Yakomeje ati “Kubw’amahirwe nabashije koga ariko ntabwo navuga ko ariyo mpamvu narokotse. Ni Imana yantabaye.” Avuga ko ari Imana yabikoze kuko yoze amasaha asaga umunani mu nyanja, arinda agera ku nkombe ku mupaka wa Libya nanone.

Aho ngo baje kuhavanwa n’ubuyobozi bwa leta, bubajyana mu kigo bafungiwemo bundi bushya, ariko noneho bashoboraga gusurwa na UNHCR.

Mu munaniro udasanzwe, umwanda n’inzara, barabaruwe bahabwa ubutabazi bw’ibanze, ndetse bamwe batangira kujyanwa mu bihugu bimwe haherewe ku babinekewe cyane, ni ukuvuga nk’abana bari bonyine, abakorewe iyicarubozo n’abandi bahohotewe ku buryo bakeneye kwitabwaho n’abaganga mu buryo bwihariye.

Samrawit yabaye umwe muri abo, ahita azanwa mu Rwanda na UNHCR n’ibigo bafatanyije, bahabwa ubutabazi bw’ibanze, ibiribwa, amazi, ubuvuzi, aho kuba n’ubufasha mu buryo bw’imitekerereze.

Ageze mu Rwanda, Samrawit yabashije kuvugana na musaza we inshuro ebyiri, amwizeza ko amerewe neza noneho.

Yakomeje ati “Nararuhutse kubera ko ntabwo banteye inda cyangwa ngo nandure indwara azandurira mu mibonano mpuzabitsina. Harimo itandukaniro rikomeye ubu, ni nk’intera iri hagati y’Isi n’ijuru.”

Mu gihe ategereje guhura na musaza we, akomeje kwita cyane ku gukira ibikomere, yatangiye kwiga Icyongereza ndetse no kwiga kudoda.

Ati “Ndashaka guhugiza ubwonko bwanjye aho gukomeza gutekereza ku bintu bibi nanyuzemo.”

Samrawit aheruka kwimurirwa muri Suede, muri gahunda ya UNHCR yo kwimura izimpunzi haherewe ku babikeneye kurusha abandi.

Kuva mu Ukuboza 2018, UNHCR imaze kwimurira handi impunzi n’abashaka ubuhungiro bagera ku 2000, ndetse abandi basaga 2500 bakomeje guhurira n’ibibazo mu nkambi zitandukanye bafungiwemo muri icyo gihugu.

Yatangiye gutekereza ku hazaza he nyuma y'ubuzima bushaririye yaciyemo
Samrawit yaje kugwa mu gaco k'abamufashe ku ngufu, ariko aza kurokoka
Samrawit yitegereza ikiyaga cya Mirayi gikora ku nkambi y'agateganyo ya Gashora
Samrawit yambaye agasaraba, ari nacyo kintu rukumbi yaturukanye iwabo ubu asigaranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .