Yasoje urugendo neza: Umubyeyi wa Martin Ngoga uyobora EALA yitabye Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nzeri 2020 saa 02:40
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), Martin Ngoga, yatangaje inkuru y’akababaro ko umubyeyi we yasoje urugendo rwe ku Isi.

Inkuru y’urupfu rwa nyina wa Ngoga yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Nzeri 2020.

Uyu muyobozi yayitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, avuga ko yabuze impano ikomeye mu buzima bwe.

Yagize ati “Mama yitabye Imana. Urugendo rwakozwe gitwari rwageze ku musozo warwo neza. Warakoze Mana ku mpano y’ubuzima bwe buhebuje. Uruhukire mu mahoro mubyeyi.’’

Inshuti ze kuri Twitter zahaye Ngoga ubutumwa bumwihanganisha, bunasabira nyakwigendera kuruhukira mu mahoro.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagize ati “Ndakwihanganishije cyane Martin. Komera.’’

Rukundo Willy na we yunzemo ati “Wihangane muvandimwe. Imana ihe umubyeyi wawe iruhuko ridashira. Mukomere.’’

Depite Dr Frank Habineza akaba anayobora Ishyaka rya Green Party nawe yihanganishije umuryango wa nyakwigendera.

Ati “Ni inkuru ibabaje cyane. Twifatanyije na Martin n’umuryango wose. Imana ikomeze ibahe imbaraga muri ibi bihe bigoye. Turasaba ngo nyakwigendera yakirwe n’Imana kandi imuhe iruhuko ridashira.’’

Martin Ngoga yavukiye muri Tanzania mu 1968, ahiga amashuri ye kugeza mu Cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry’Amategeko.

Yabaye Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda ndetse yanayoboye Komisiyo yashyizweho na Leta y’u Rwanda ngo icukumbure uruhare rwa BBC ku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 binyuze muri filime “Rwanda, The Untold Story.’’

Martin Ngoga yatorewe kwinjira muri EALA ku wa 16 Werurwe 2015, yasimbuye Sheikh Abdul Karim Harerimana.

Asanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA, ndetse yari no mu bantu batanu bashyizwe mu Kanama kashyizweho n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ngo bazafashe gukora amavugurura mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Ngoga yabuze umubyeyi we witabye Imana nyuma yuko mu myaka ishize na se na we yatabarutse.

Umubyeyi wa Martin Ngoga uyobora EALA yitabye Imana
Martin Ngoga ni we Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .