Zuba wayoboraga Gereza ya Mageragere na Sengabo wari Umuvugizi wa RCS bagizwe abere n’urukiko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Ukwakira 2020 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Zuba Camille wari Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere, Sengabo Emmanuel Hilary wari Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Amagereza na Mudacyahwa Deo wari ushinzwe iperereza muri Gereza ya Mageragere badahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Uko ari batatu baregwaga ko mu gihe igihugu cyari cyarashyizeho ingamba zikaze mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, muri gereza hatanzwe amabwiriza ko gusura no kubonana n’abantu bo hanze bitemewe mu kwirinda ubwandu bwa Covid-19 ariko ko bo babirenzeho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Sengabo yahamagaye Mudacyahwa ku wa 24 Gicurasi 2020 ndetse amwoherereza n’ubutumwa bugufi amubwira ko yaha umufungwa witwa Robert Nyamvumba telefoni kugira ngo avugane n’umugore.

Mudacyahwa ngo yahaye Nyamvumba telefoni maze avugana n’umugore we ndetse bavugana n’ibikoresho azamuzanira.

Bwavuze ko ku wa 25 Gicurasi 2020 umugore wa Nyamvumba yagiye kuri gereza gusura umugabo we amushyiriye imyenda, inkweto, ikoti ryo kwifubika, amasogisi, Flask n’igitabo cyo gusoma n’amafaranga yo kurya yatanzwe kuri Gereza ariko basatse mu ikoti ryazaniwe Nyamvumba basanga harimo amadolari 1900, ama-euro 135 n’ifaranga rimwe rikoreshwa muri Qatar.

Kuri uwo munsi kandi Aime Hakizimana na Natasha Nyagasaza bafunzwe nabo basuwe n’abo bashakanye hirengagijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ubushinjacyaha bwareze Mudacyahwa, Sengabo na Zuba icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo kuko ngo Sengabo yabwiye Mudacyahwa ko aha telefoni Nyamvumba kugira ngo avugane n’umugore we naho Zuba akaba yaremeye ko Nyamvumba, Hakizimana na Nyagasaza basurwa n’abo bashakanye mu gihe gusurwa bitari byemewe.

Ubushinjacyaha bwari bwabasabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya 2 000 000 Frw. Abaregwa bose baburanye bahakana icyaha bakekwaho.

Urukiko rwavuze ko kuba Sengabo yaroherereje Mudacyahwa ubutumwa bugufi ndetse akanamuhamagara amusaba ko yaha telefoni Nyamvumba kugira ngo avugane n’umugore we, ibimenyetso by’ubushinjacyaha bitagaragaza ko Sengabo yari afite umugambi mubisha wo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha kuko nk’umuntu wari umuvugizi, ibyo yakoze byari mu nshingano ze zo guhuza abaturage n’urwego ayobora.

Rwavuze kandi ko kuba Mudacyahwa yarahaye Nyamvumba telefoni akavugana n’umuryango we, nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko yafashe icyemezo gishingiye ku itonesha kuko ibyo yakoze byari mu nshingano ze bityo ibimenyetso by’ubushinjacyaha bitagaragaza ubundi bucuti bwihariye bwari hagati ye n’umuryango wa Nyamvumba.

Rwavuze kandi ko ubushinjacyaha butagaragaza undi mufungwa washatse kuvugana n’umuryango we maze Mudacyahwa akamwima telefoni.

Kimwe n’abandi baregwa, Zuba yaburanye ahakana icyaha avuga ko atasurishije abafungwa ahubwo ngo yakiriye abafite ibibazo bitandukanye nk’umuyobozi ngo kuko bari batangiye kuzana abantu bavuye kuri RIB maze ngo bazana Robert Nyamvumba adafite ibyangombwa by’isuku kandi ngo agomba gushyirwa mu kato mbere yo gushyirwa mu bandi bafungwa.

Yakomeje avuga ko umuryango we wamuzaniye ibyo yari akeneye bitaboneka muri Cantine ya Gereza kandi ngo icyo cyari igikorwa cy’ubutabazi ndetse ngo Nyagasaza yasuwe n’umugabo we agiye kumubwira iby’urubanza yari afite ngo kuko yari kuburana vuba kandi ngo hari dosiye y’inyongera bamukoreye bityo ngo asaba ko yaza kujya kumureba ayimushyiriye.

Yavuze ko icyo gihe inkiko zari zatangiye gukora, ko n’abavoka bajyaga kureba abafungwa. Kuri Hakizimana, ngo yashyiriwe n’umuryango we imiti.

Urukiko rwavuze ko nta kigaragaza ko Zuba yari afite umugambi mubisha wo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha kuko nk’umuntu wari umuyobozi wa Gereza byari mu nshingano ze gusesengura ikibazo cyose agejejweho agatanga igisubizo gikwiriye kandi kiri mu nyungu zabo yari ashinzwe.

Umwanzuro w’urubanza watangajwe kuri uyu wa Gatanu, maze rwanzura ko aba bagabo batatu bose nta kimenyetso na kimwe kibahamya ibyaha bakekwahagaho, runategeka ko Zuba wari ufunzwe ahita arekurwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .