Amwe mu mabanga yihariye abayoboye Amerika bagiye bagerageza guhisha

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Ukwakira 2020 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Kuyobora igihugu ni akazi katoroshye, gasaba ubwitange n’imyitwarire itandukanye n’iyari isanzwe. Ni umurimo usaba uwukora kwitonda, kwigengesera, hakaba ibyo abandi bataziririza we asabwa kuziririza kugira ngo atazasiga inkuru mbi imusozi.

Bamwe mu bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika siko bari abatagatifu, gusa hari amabanga amwe n’amwe yihariye ku buzima bwabo bagiye bagerageza guhisha ngo adasakara muri rubanda rukabota, nubwo nyuma amwe yagiye amenyekana.

James Buchanan yaba yari umutinganyi

Kuri ubu kuba umutinganyi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntacyo bitwaye kuko amategeko yaho abyemera, ariko siko byahoze.

James Buchanan wabaye Perezida wa 15 wa Amerika (1857 –1861) niwe wayoboye icyo gihugu uvugwaho kuba yararyamanaga n’abo bahuje igitsina, nubwo nta tegeko ryabyemeraga. Bivugwa ko Buchanan yaryamanaga n’undi mugabo w’umunyapolitiki wari umusenateri, witwa William Rufus King.

Grover Cleveland yafashe ku ngufu umugore

Kuva kera na kare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gufata ku ngufu umugore byari icyaha, ariko igitangaje ni uburyo bishobora gukorwa n’umuntu nka Perezida.

Cleveland yari afite umugore we. Nkuko byatangajwe na Charles Lachman wamaze imyaka itatu akora ubushakashatsi ku buzima bwa Cleveland, yasanze uyu mugabo tariki 17 Ukuboza 1873 yarafashe ku ngufu umugore witwa Maria Halpin bari biriwe basangira.

Nyuma yo gufata ku ngufu uwo mugore, yaje kubyara umwana wa Cleveland, undi abimenye ategeko ko bamwambura nyina bakamujyana mu kigo cy’imfubyi.

Ubwo igihe cyo kwiyamamariza indi manda cyageraga, byaje kuvumburwa ko Cleveland afite undi mwana, bahimba inkuru z’uburyo uwo mugore Halpin yabeshye, ndetse ko ari umusinzi udashobora kumenya uwamuteye inda.

Warren G. Harding yakinnye urusimbi atanga ibikoresho bya White House

Warren G. Harding bivugwa ko ari umwe mu baperezida babi bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa icyo sicyo gitangaje, ahubwo ni uburyo yakundaga gukina urusimbi kugeza ubwo umunsi umwe ashiriwe agasheta ibikoresho byo muri Perezidansi ya Amerika, White House.

Uyu mugabo yakundaga urusimbi na mbere yo kuba Perezida, amaze kuba we ngo yajyaga arukina nka kabiri mu cyumweru, ndetse rimwe akarukinana n’abagize Guverinoma.

Uretse kuba Guverinoma ye yararanzwe no kurya ruswa, Harding ashinjwa no gukora andi mabara, nk’aho yaryamanaga n’umugore w’inshuti ye James Phillips.

Ubwo ishyaka ry’aba-Republicains ryabimenyaga, ryashatse uburyo ryishyura James n’umugore we umushahara wa buri kwezi ngo batazajya hanze bakabivuga bikagaragara nabi.

Andrew Jackson yishe umuntu

Andrew Jackson yabaye Perezida wa karindwi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, guhera mu 1829 kugeza mu 1837. Mu gihe cye, umukino wo gukirana wari wemewe ndetse abakirana bakaba banakoreshwa intwaro zikomeye, ariko bitagamije kwicana.

Mbere gato y’uko aba Perezida, Jackson yagiye gukirana n’umugabo witwa Charles Dickinson bapfa ko Dickinson yise umugore we indaya, byabaye tariki 30 Gicurasi 1806. Rwabuze gica hagati y’abo bagabo bombi, mu kurangiza umukino, Jackson akuramo imbunda ye arasa Dickinson aramuhitana.

Thomas Jefferson yabyaranye n’umucakara

Uyu mugabo afatwa nk’umwe mu bayoboye neza Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ntashobora gucika bimwe mu bidasanzwe yakoze birimo kubyarana n’umucakara. Birazwi ko n’ubusanzwe Jefferson yari afite abacakara bakoraga kuri White House.

Umugore wa Jefferson yari afite murumuna we witwa Sally Hemings, bahuje se ariko batandukanye kuri nyina, kuko mama wa Sally yari umucakara. Ubwo Sally yari amaze gukura, mu 1774 yagize urukundo rw’ibanga na Jefferson ndetse baza no kubyarana umwana.

Richard Nixon yanetse murumuna we atabizi

Richard Nixon yari afite murumuna we witwa Donald Nixon wakunze guhura n’ibibazo byo gukoresha nabi amafaranga.

Mu kwirinda ko ibikorwa bya murumuna we byazangiza ibikorwa byo kwiyamamaza, Nixon yashatse umuntu wo kujya agenda kuri murumuna we, kugira ngo amenye uko akoresha amafaranga, ibyo akora ngo ayabone n’ibindi ngo bitazaba intandaro yo kubura amajwi ubwo azaba yiyamamaza.

Bill Clinton yigeze kwibagirwa imibare y’ibanga y’igisasu kirimbuzi

Buri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mushya, ahabwa imibare y’ibanga y’igisasu kirimbuzi nk’imwe mu ntwaro zikomeye icyo gihugu gifite.

Impamvu ayihabwa ni uko ari we mugaba w’ikirenga w’ingabo za Amerika. Niwe ufite ububasha bwo kwemeza ko igisasu kirimbuzi giterwa. Igitangaje ni uko Bill Clinton ubwo yari Perezida, yigeze kwibagirwa iyo mibare.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .