Umwihariko w’umuziki! Ushobora gukura umuntu ibuzimu cyangwa ukamuroha mu nyenga

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 28 Nzeri 2020 saa 02:05
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko amateka y’umuziki na muntu ari maremare, bigeze n’aho ushobora kuba watuma yijandika mu ngeso mbi cyangwa akazihagarika, akadukira inziza. Ibi ariko nabyo abashakashatsi bavuga ko biterwa n’ubwoko bwa muzika nyir’ubwite yumva mu gihe runaka.

Umuziki usibye kuba imwe mu ngeri z’ubuvanganzo zikunzwe kurusha izindi, ugaragazwa nk’uburyo bwiza bwo kugaragaza umuco, ibitekerezo, amarangamutima, imyumvire, amahitamo n’ibyiyumvo bya nyir’ukuririmba cyangwa nyir’ukuwucuranga mu gihe runaka.

Ibi bituma mu mihango hafi ya yose ikorwa n’abantu bifashisha umuziki, ariko ubutumwa bw’ibibahurije hamwe bukumvikana bitewe n’umuziki uhacurangirwa. Birumvikana ko umuziki wo mu bukwe, mu nsengero, mu kabyiniro, mu nzu zikorerwamo siporo n’uwo mu kiriyo uzaba utandukanye.

Kuko umuziki ugizwe n’injyana zitandukanye, hari injyana runaka iba iboneye mu gutambutsa ubutumwa ubu n’ubu, ahantu runaka bijyanye n’ikiri kuhabera; cyangwa niba ari umuntu umwe uwumva bikajyana n’ibihe arimo. Mu gice gitaha tuzagaruka ku njyana z’umuziki n’ibihe biboneye byo kuzikoresha.

Muri iyi nkuru, haribandwa ku buryo abashakashatsi bahuza umuziki n’imyitwarire y’abawumva, uko ushobora kubafasha cyangwa ukabagiraho ingaruka zitandukanye, ahanini bishingiye ku magambo n’amajwi awugize.

Bivugwa ko umuziki urimo amagambo avuga ibikorwa by’ihohoterwa ushobora gutuma abawukurikira bisanga muri ibyo bikorwa.

Impuguke mu bijyanye n’ibyaha akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Birmingham mu Bwongereza, Craig Pinkney, avuga ko amashusho y’umuziki amaze igihe kinini akoreshwa mu gutinyisha abantu, guteza imbere umuco w’amabandi, no kwigaragaza mu bikorwa bitemewe n’amategeko.

Ibi abivuga mu bushakashatsi yahaye umutwe ugira uti ”Gangs, Music and the Mediatization of Crime: Expression, Violation and Validations,” bwatangajwe mu 2018; aho asobanura ko injyana ya ’Drill Music’, imwe mu ngeri za Hip-Hop igira amagambo n’amashusho biteye ubwoba, bishobora gutuma ababikurikira bakora ibyaha.

Aha Pinkney yavuze ko Drill Music nyuma yo kwamamara cyane mu 2012, yagize uruhare mu irasana n’ubwicanyi byakozwe n’udutsiko tw’amabandi muri leta ya Chicago mu myaka yashize, kuko inyandiko zayo zibanda ku buzima bushariye abatuye mu Majyepfo y’iyi leta baciyemo.

Anavuga kandi ko amashusho y’indirimbo z’abahanzi bakora iyi njyana barimo Lil Durk, Fredo Santana na Lil Reese akunze kugaragaramo ukurasana, imvugo n’ibindi bikorwa biganisha ku ihohoterwa; maze byakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ugasanga abiganjemo urubyiruko baragaragaza ko babikunze. Uko kubikunda ngo gutuma na bo bagira iyo myitwarire mibi.

Mbere y’ubu bushakashatsi bwo mu 2018, hari ubundi bwari bwasohowe na Journal Of Personality and Social Psychology mu 2003 buvuga ko umuziki ushobora gutuma umuntu agaragaza ubugome mu mitekerereze cyangwa imikorere ye. Ubu bwahawe umutwe ugira uti ”Exposure to Violent Media: The Effectts of Songs with Violent Lyrics on Aggressive Thoughts and Feelings”.

Ni ubushakashatsi bwakorewe ku banyeshuri 70 b’abagabo na 75 b’abagore, aho bamwe bumvishijwe indirimbo zirimo amagambo avuga ihohoterwa, abandi bakumvishwa izitarimo amagambo y’ihohoterwa, gusa zose zari iz’umuhanzi umwe kandi ari n’injyana imwe.

Hagaragajwe ko ubugome bw’abumvise indirimbo zivuga ihohoterwa bwiyongeye cyane ugereranyije na bagenzi babo bumvise izitarimo amagambo mabi.

Ubu bushakashatsi ariko bwanagaragaje ko ubwo bugome bwakomotse ku muziki bumvise bushobora kuba bwabamaramo igihe gito, mu gihe baba bumvise izindi ndirimbo zitarimo amagambo aganisha ku ihohoterwa.

Urubuga ruzwiho ko gutangaza ubushakashatsi bushingiye kuri siyansi, mu 2011 rwo rwavuze ko ”umuziki twumva ari wo ugena uko tubona Isi dutuye.”

Ni nyuma y’ubushakashatsi uru rubuga rwashyize ahagaragara bwahawe umutwe ugira uti ”Music Alters Visual Perception” bwakorewe ku banyeshuri 43 bumvishwa umuziki urimo inkuru zibabaje n’undi urimo inkuru zishimishije.

Aba banyeshuri bamaze kumva umuziki basabwe kwitegereza no kuvuga amarangamutima agaragara ku masura y’abantu beretswe. Iyo hacurangwaga umuziki ushimishije mu gihe kigeze ku minota 15, benshi muri bo bavugaga ko amasura bareba agaragaza ibyishimo; hacurangwa umuziki uteye agahinda bakabona amasura agaragaza akababaro.

Ibi byatumye abashakashatsi bavuga ko ibi bishobora kuba biterwa n’uko umwanzuro ubwonko butanga w’uko tubona ibintu waba uturuka ku uko twiyumva; bijyanye n’uko ibyagaragarijwe mu isuzuma byabaga bigizwemo uruhare runini n’ibihe ubwonko burimo.

Umuziki wafasha mu gukumira ibyaha bimwe na bimwe

Umuhanga mu bya muzika akaba n’umwanditsi muri Kaminuza ya Califonia, Lily E. Hirsch, mu gitabo cye yise “Music in American Crime Prevention and Punishment” yemeza ko umuziki ushobora kwifashishwa mu kurwanya ibyaha bimwe na bimwe.

Muri iki gitabo Hirsch asobanura uko “Classical music” yafashije leta ya Califonia gukumira ubuzererezi bw’urubyiruko mu mujyi atuyemo wa Santa Rosa mu 1996, rwavaga iwabo rugakoranira ahazwi nka Old Courthouse Square.

Ati ”Kubera ko urubyiruko rudakunda iyo njyana, abayobozi bakomeje kuyihacurangira maze abenshi muri bo barahimuka. Ibi byatumye uyu muziki ukomeza kujya uhacurangirwa kugirango batahaza.”

Mu kiganiro yagiranye na CNN muri Gashyantare 2019, Hirsch yavuze ko “kenshi dukunda umuziki bitewe n’abo turibo (amateka yacu n’ubuzima ducamo) kandi ‘classical music’ ikunze kuvuga ibintu bitabayeho ugasanga inibanda ku buzima bw’abazungu. Ibi bishobora gutuma iyo uyikurikira wibwira uti ibi si njye bireba”. Ibi yabisobanuye kuko abirabura ari bo bakundaga gukora ubuzererezi muri uwo Mujyi.

Siyansi nayo ifite uko ihuza umuziki n’umubiri w’umuntu

Ishuri ry’Ubuvuzi muri Kaminuza ya Harvard muri Nyakanga 2011 ryatangaje ko umuziki ufite akamaro gakomeye ku ngeri nyinshi z’ubuzima bwiza, uhereye ku gace k’ubwonko kakira kakanabika amakuru kazwi nka “memory” n’akagena ibyiyumviro. Ni mu nyandiko yiswe ”Music and health” igaragara ku rubuga rwa kaminuza ya Harvard.

Muri iyo nyandiko kandi iri Shuri rivuga ko umuziki ugira uruhare rukomeye mu gikorwa cy’itembera ry’amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri, aho amaraso yamaze gukoreshwa n’umubiri aba atembera mu mitsi asubira mu mutima; ndetse ugafasha mu kongerera umubiri ubushobozi bwo gukora neza.

Kuba umuntu yakora imikoro runaka imusaba gukoresha ubwonko cyane anumva umuziki, Kaminuza ya Havard ivuga ko byongerera ubwonko ubushobozi mu bumenyi bw’ururimi, kwakira no kubika amakuru ndetse no kubikora ubishyizeho umutima.

Ibi byose abashakashatsi bagaragaza biza byiyongera ku bindi buri wese wumva umuziki yibonera umunsi ku munsi. Mu buzima bwacu bwa buri munsi, uwishimye aririmba,yumva cyangwa acuranga indirimbo ikubiyemo amagambo n’amajwi ashimisha umutima.

Mu bihe by’akababaro naho ni uko bigenda, haririmbwa, humvwa, cyangwa hagacurangwa umuziki ukubiyemo ubutumwa butanga ihumure ku bababaye.

Icyo abashakashatsi benshi bahurizaho, ni uko abantu bakunda kumva umuziki utanga ubutumwa bw’ibyishimo bakunze kurangwa n’akanyamuneza, mu gihe abakunda kumva umuziki urimo ubutumwa bw’agahinda bagaragara kenshi nabo bababaye.

Byumvikane ko umuntu ashobora kugaragara ababaye nyamara nta bibazo afite, ahubwo byakomotse ku muziki yumvise cyangwa arimo kumva, cyangwa akishima nta mpamvu yihariye irenze kuba arimo kumva cyangwa kuririmba umuziki ushimishije.

Umuziki ugira uruhare mu myitwarire n'imyumvire y'ikiremwa muntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .