Ibi byakozwe hifashishijwe ubutaka bwakusanyijwe hagati ya 1969 na 1972 mu ngendo zakozwe n’ icyogajuru cya Apollo kuri uwo mubumbe.
Muri iri gerageza, abashakashatsi batunguwe cyane no kubona hari ibihingwa byahise bimera mu gihe cy’iminsi ibiri yonyine.
Umwarimu wo muri Kaminuza ya Florida, Anna-Lisa Paul uri mu banditse ibyavuye mu bushakashatsi, yagize ati “Ntushobora kumva uburyo twatunguwe; kugeza ku munsi wa gatandatu ibihingwa byagaragaraga mu buryo bumwe mu mikurire isanzwe yabyo, nyuma yaho ni ho byatangiye gukura gahoro gahoro cyane biza kugeraho biruma.”
Nubwo bimeze bityo ariko, abashakashatsi bishimiye cyane intambwe yatewe, bavuga ko ari ibintu bifite igisobanuro gifatika mu rugendo barimo rw’ubushakashatsi.
Umuyobozi wa NASA, Bill Nelson yavuze ko ari ikintu gihambaye ikigo cyabo cyagezeho mu ntego zacyo zo kuba cyabasha kubona ibitunga abantu ku mubumbe w’Ukwezi n’uwa Mars mu gihe abashakashatsi mu by’isanzure baganayo bagamije kuhamara igihe kirekire.
Ati “Ubu bushakashatsi bwakozwe mu rwego rw’ubuhinzi ari urugero rw’ingenzi rwerekana uko NASA idahwema gukora udushya dushobora gufasha mu gusobanukirwa ibibazo ibihingwa bishobora guhura nabyo mu gihe habaho ibura ryabyo ku Isi.”
Imbogamizi yagaragajwe n’abashakashatsi, ni uko nta butaka buhagije bwo ku kwezi bafite kugira ngo babashe gukomeza gukora ubushakashatsi bwisumbuyeho kuko mu gihe cy’imyaka itatu hagati ya 1969 na 1972, abashakashatsi babashije kuvana ku kwezi ubutaka burimo n’uduce tw’urutare n’umucanga bipima garama 382 zonyine.
Muri ubu bushakashatsi bushya, Kaminuza ya Florida yari yagiye ihabwa garama imwe yonyine y’ubutaka kuri buri gihingwa mu gihe ikigo cya NASA giteganya kohereza abandi bantu mu rundi rugendo rushya ku kwezi mu 2025 nyuma y’abaherukagayo mu 1972.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!