Ibidasanzwe mu isanzure, umwobo w’umwijima wabonywe uri kumira inyenyeri

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 13 Ukwakira 2020 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi mu by’isanzure babonye ibidasanzwe bibaho mu isanzure, aho umwobo w’umwijima wo mu isanzure (black hole), wagaragaye uri kumira inyenyeri, ibintu nk’ibi byaherukaga kuba mu myaka miliyoni 215.

“Black hole” wayigereranya n’umwobo uba mu isanzure, ubamo imbaraga za rukuruzi zikomeye, ku buryo zikurura buri nyenyeri yose iwegereye ikazimiriramo, ibi bikaba bituma urumuri rwayo narwo ruhita ruburiramo.

Iyo uyu mwobo uri kumira inyenyeri usohora igisa n’ivumbi mu isanzure rituma uburyo icyo gikorwa kigenda butagaragara neza mu buryo butomoye.

Umwarimu muri Kaminuza ya Birmingham akaba n’Umushakashatsi mu by’Isanzure, Dr Matt Nicholl, yavuze ko hari ubwo abantu bagira ngo ibya “Black hole” ni inkuru mpimbano nyamara ari impamo.

Ati “Igitekerezo cy’uko black hole ikurura inyenyeri ziyegereye cyumvikana nk’inkuru mpimbano, gusa siko biri kuko bijya bibaho rwose rimwe na rimwe mu isanzure. Twashoboye gukora ubushakashatsi bw’uko bigenda mu by’ukuri iyo inyenyeri imizwe n’icyo kinyamaswa.”

Kuri ubu abashakashatsi batandukanye mu by’isanzure bo hirya no hino ku Isi, bamaze amezi atandatu bifashisha “telescope” bakabasha kubona iki gikorwa kidakunze kugaragara.

Gusa ibi ntibikunze kugaragara, kuko akenshi iyo bibaye, igisa n’ivumbi gisohorwa na black hole muri icyo gihe, gitwikira byinshi bigatuma bitagaragara neza.

Abashakashatsi bakomeje gushakisha neza icyatuma babasha kubona icyo gikorwa neza.

Kuri iyi nshuro bwa mbere mu mateka, abashakashatsi babashije kumenya inkomoko y’ibisa n’ivumbi byabakingirizaga ntibabone igikorwa neza, bituma noneho bareba banafata amafoto neza yerekana uko inyenyeri yagendaga imirwa na black hole.

Kuri iyi nshuro abashakashatsi babashije kwibonera neza uko black hole yamize inyenyeri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .